Mr Nice agiye gukorera igitaramo i Rusizi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Mr Nice ategerejwe i Rusizi

Umuhanzi Lucas Mkend wamamaye cyane ku izina rya Mr Nice mu muziki agiye kuza gutaramira i Kamembe aho azitabira igitaramo gikomeye cyiswe “Rusizi Magnetic Live Performance”.

Mr Nice yamamaye mu ndirimbo zabiciye bigacika zirimo ‘Kikulacho’, ‘First Lady’s, ‘ Fagilia’,’Rafiki’ n’izindi zakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.

Igitaramo cy’uyu muhanzi wamamaye mu myaka yo hambere, byitezwe ko kizaba ku wa 14 Nzeri 2024, Mu Mujyi wa Kamembe ahazwi nko kwa Kabera.

Ubuyobozi bwa Nix Entertainment iri gutegura iki gitaramo, buvuga ko muri iki gitaramo Mr Nice azafatanya n’umuhanzi Javanix, ukunzwe muri kariya Karere.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Mr Nice azataramira i Rusizi avuye i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho afite igitaramo gikomeye.

Biteganyijwe ko kwinjira muri iki gitaramo ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw muri VIP, hakaba n’ameza azishyurwa 100.000 Frw.

Lucas Mkenda wamamaye nka Mr. Nice ni umwe mu bahanzi bayoboye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’umuziki yatangiye mu 1999 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise ‘Kidali Po’.

Mu 2002 uyu muhanzi yasohoye album ye ya kabiri yise ‘Rafiki’ yariho indirimbo nka Fagilia Wote, Kikulacho na Kuku Kapanda Baiskeli.

Mr Nice na Javanix bazataramira abanya-Rusizi
Javanix avuga ko kizaba ari igitaramo cy’amateka
Mr Nice ategerejwe i Rusizi

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *