Muhadjiri ntiyumva impamvu Spittler yinjira mu buzima bwe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rutahizamu wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri, ntiyumva impamvu umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Frank Spittler ashaka kumwinjirira mu mikinire ye.

Mu minsi ishize, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Frank Spittler, yasobanuye impamvu atigeze ahamagara Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC.

Uyu mutoza ukomoka mu Budage, yavuze ko mu nshuro ebyiri yahamagaye uyu mukinnyi, yasanze atarigeze azamura urwego.

Ndetse Frank yavuze ko Muhadjiri ari umukinnyi uhora akina ibintu bimwe bidahinduka kandi abona adakeneye mu mikinishirize ye.

Uyu musore ukina mu gice cy’ubusaturizi, mu kiganiro yahaye ISIMBI, yavuze ko atumva impamvu uyu mutoza akomeje kugarura izina rye kenshi.

Ati “nta kibazo, nta kintu biba bimbwiye kubera ko iyo uri mu ikipe y’igihugu cyawe biba ari byiza ariko utarimo haba harimo n’abandi ntabwo twese twakinira ikipe y’igihugu hari n’abandi bayikiniye ubu batakiyikinira, njye ntacyo bintwaye.”

Muhadjiri yakomeje avuga ko we kuba atarahamagawe mu kipe y’Igihugu, nta kibazo abifiteho kuko abakinnyi bose batagiramo rimwe.

Ati “Buri mutoza wese avuga ibyo yishakiye, we ni ko abibona ariko nta kintu bimbwiye ibyo avuga kuko afite gahunda ze, niba ntisangamo nta bwo ari ngombwa ko yinjira mu byanjye cyane kuko n’ubundi nta bwo nisanga mu bintu bye. Sinzi impamvu akunda kubyinjiramo cyane.”

Yongeyeho ati “Njye ntacyo biba bimbwiye kuko imyaka nkinnye n’ibyo avuga, twese nta bwo twanganya. Ni yo mpamvu ikipe ari abakinnyi 11, ubwo nyine iyo umuntu atabikora abandi baramufasha ni ko umupira uteye.”

- Advertisement -

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi Amavubi aheruka gukina, Muhadjiri ntiyegeze ahamagarwa ndetse n’iyo u Rwanda ruri gukina rushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, ntarimo.

Hakizimana Muhadjiri ntiyumva impamvu umutoza w’Amavubi yinjira muri gahunda ze

UMUSEKE.RW