Muhanga: Abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
bagabo babiri bo mu Karere ka Muhanga bagwiriwe n’ikirombe

Impanuka y’ikirombe yishe Iradukunda Olivier ikomeretsa bikomeye mugenzi we Nsabimana Gérard.

Byabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 17/09/2024.

Abatabaye iyo mpanuka ikimara kuba bavuga ko bahageze babasha  kuvanamo Nsabimana Gérard, Iradukunda bari kumwe asigara mu kirombe.

Abo baturage bavuga ko bongeye gusubira aho iyo mpanuka y’ikirombe yabereye basanga Iradukunda Olivier yarangije gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko aba bombi bakoreraga Kampani ifite ibyangombwa byemewe, akavuga ko hagiye gukurikizwa ibyo amategeko ateganya ajyanye n’imihango yo gushyingura nyakwigendera ndetse n’impazamarira Umuryango we ugomba guhabwa.

Ati “Twasanze ari impanuka isanzwe, harakurikizwa amategeko kubera ko iyo Kampani ifite isanzwe icukura ibifitiye uruhushya.”

Abatanze amakuru bavugwa ko icyo kirombe cyabereyemo impanuka cyigeze gufungwa bitewe n’umukingo muremure wari uri hejuru.

Gusa ayo makuru akemeza ko ubuyobozi bwabasabye  ba nyiri iyo Kampani gukosora ariko RMB ibasaba kujya batega iryo taka kuko ryoroshye.

Nyakwigendera Iradukunda Olivier na mugenzi we Nsabimana Gérard bakomoka mu Murenge wa Cyeza.

- Advertisement -
Kampani ya COMAR yabereyemo impanuka

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga