Muhanga: Abakandida Senateri bahize kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abakandida Senateri barindwi bazinduwe no gusaba amajwi inteko itora

Abakandida Senateri barindwi  biyamamariza kujya mu Nteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena mu Ntara y’Amajyepfo, baje gusaba amajwi Inteko itora y’Akarere ka Muhanga.

Abakandida  Senateri 7 bagizwe n’abagabo batatu n’abagore bane.

Muri aba uko ari barindwi harimo abari basanzwe muri Sena, mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite ndetse n’abakoraga mu yindi mirimo.

Mu minota 15 buri wese yahawe kugira ngo ageze ku nteko itora imigabo n’imigambi afite muri manda y’imyaka itanu  bagiye kumara bari muri Sena, bavuga ko bafite ubushake, bushobozi n’uburambe mu mirimo bakora,  bityo ko inteko itora n’ibagirira icyizere ikabaha amajwi bazashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Abo ni Hon Uwera Pélagie, Hon Nkurunziza Innocent, Hon Umuhire Adrie, Iyakaremye Innocent, Umutangana Aimée Jacqueline, Mukamana Elisabeth na Cyitare Sosthène.

Aba bakandida Senateri bazatorerwa n’Inteko itora yo mu Ntara y’Amajyepfo ingana n’abantu 439.

Mu migabo n’imigambi bashyize imbere harimo gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu  gutora no kwemeza  amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, no gutanga ibitekerezo ku mishinga y’Ingengo y’Imari.

Bavuze kandi ko bazabikora bifashishije inkingi eshatu iy’ ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Ubutabera n’Imiyoborere.

Muri aba hakaba hazatorwamo batatu gusa, mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba hazatorwa abasenateri batatu, Amajyaruguru babiri, Iburengerazuba batatu, Umujyi wa Kigali umwe bose hamwe bakaba bagera ku bakandida Senateri 12.

- Advertisement -

Abandi babiri bagatorwa n’abarimu ndetse n’abashakashatsi bo muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta ndetse n’ayigenga.

Abandi Basenateri umunani bagatorwa na Perezida wa Repubulika, bane basigaye kugirango umubare w’abasenateri 26 bose wuzure bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo by’imitwe ya Politiki mu Rwanda.

Amatora azaba Tariki ya 16/09/2024.

Hon Uwera Pélagie avuga ko mu myaka 8 amaze muri Sena haribyo yakoze mu nyungu z’Abanyarwanda
Nduwimana Pacifique Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu Ntara y’Amajyepfo atanga amabwiriza agenga amatora

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *