Muhanga: Arashinja umukire kumuhohotera bikamuviramo kuvunika

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Bizimana Léon arashinja umukire kumukubita bikamuviramo kuvunika igufwa

Bizimana Léon utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya II, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga,arashinja umukire kumukubita bikamuviramo kuvunika igufwa.

Uyu mugabo yabwiye UMUSEKE ko mu cyumweru gishize yasanze Umuturanyi we bita Babonampoze Pererine mu Kabari ke basangira icupa, batangira kuganira.

Uyu Bizimana avuga ko muri ibyo biganiro,uyu mucuruzi yamusabye  ko yashaka amafaranga akamuha igipande kimwe cyo muri aka Kabari akodesha, akahashyira ibikorwa by’ubucuruzi bibyara inyungu.

Bizimana avuga ko yamusabye kuzajya amuha amafaranga y’ubukode angana na 150,000frw ku kwezi.

Yavuze ko hari n’abakozi be yamushimiraga ko bakora neza, aramutse ashyizeho icyokezo yabamuha.

Uyu yamusobanuriye  ko ayo mafaranga atayabona aho kugira ngo amusubize neza aramwadukira aramukubita .

Ati “Jye namubwiye ko nzamuha ibihumbi 100frw, aho kunsubiza ampakanira ankubita urushyi muri Nyiramivumbi nitura hasi igufwa riracika.”

Avuga ko yagiye akambakamba ahamagara umujyana kwa muganga bahageze abaganga basanga igufwa ry’urutugu ryarangije gucika.

Babonampoze Pererine ushinjwa guhohotera Umuturanyi, tumuhamagaye kugira ngo avuge icyamuteye gukubita Bizimana ntabwo yitabye.

- Advertisement -

Bizimana avuga ko arimo guterwa ubwoba kuko hari abantu baza iwe bagakomanga igipangu, agakeka ko ari abo uyu mukire yohereje kumugirira nabi.

Kuri ubu, Bizimana avuga ko yamaze gutanga ikirego kuri RIB akaba ategereje guhabwa ubutabera.

Bizimana Léon wahimbye indirimbo isaro ry’iNyanza, kuri ubu atunzwe no guca incuro mu biraka ahabwa n’abantu bifuza ko abatwara kubera ko afite uruhushya rwo gutwara imodoka.

Akavuga ko yakuye n’umwana we mu Ishuri kugira ngo aze kumurwaza kuko nyina  aherutse kwitaba Imana mu minsi micye  ishize.

Bamwe mu baturanyi ba Bizimana bavuga ko mu myaka amaze i Gahogo nta muntu bagirana ikibazo ko ahubwo  ari umugabo ukunda guhimba indirimbo zirwanya SIDA n’izisingiza ikipe ya Rayon Sport gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bagiye kumusura kugira ngo bumve ikibazo yahuye nacyo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Igitekerezo 1
  • Leo ninshuti yabyose Rwose yarambabaje , RIB ikore akazi kayo neza niba yararenganye uwamukomerekeje abiryozwe kuko nabonye yarangiritse cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *