Muhanga: Hashyizweho isaha ntarengwa yo kuba abagore bavuye mu kabari

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Iki cyemezo cyafatiwe mu Nteko y'abaturage

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe bwashyizeho ingamba zo gucyura abagore basinda bakagera mu ngo nyuma ya saa mbili z’ijoro.

Iki cyemezo cyo kudatinda mu Kabari kuri bamwe mu bagore bakunze kunywa inzoga bagasinda, cyafashwe nyuma yo kubona ko abo bagore banywaga inzoga bakagera mu ngo zabo bugiye gucya.

Umukuru w’Umudugudu wa Karama, Uwimana Gema yabwiye UMUSEKE ko bamwe muri abo bagore banywaga inzoga abagabo babo bakabasiga mu Kabari banze gutaha.

Ibi ngo byatumaga bikurura ingeso mbi zo kubasambanyiriza ku muhanda, abandi bagakurura ibisambo byatoboraga inzu muri uyu Mudugudu.

Ati “Indaya, amabandi n’abasinzi niho bose biberaga twasanze umuco waratakaye dufata icyemezo cyo kujya tubakura mu tubari saa mbili zijoro bagataha mu ngo zabo.”

Uwimana avuga ko hari n’umugore muri aba basanze abagabo 6 batonze umurongo barimo kumusimburanwaho.

Ati “Dufite Inyandiko mvugo y’intego rusange y’abaturage kuko uyu mwanzuro ari uwabo bifatiye.”

Yavuze ko kuva bafata iki cyemezo umutekano watangiye kugaruka, hasigaye bakeya bataracika kuri iyo ngeso yo kurara mu tubari.

Mukanyandwi Hilarie umwe muri abo bagore bikundira agacupa, avuga ko icyemezo bafatiwe ari ukubahohotera kuko ubucuruzi bwe abukorera mu Mujyi wa Muhanga, agataha yishwe n’inyota.

- Advertisement -

Ati “Iyo Ubuyobozi bw’Umudugudu bugeze mu Kabari bugusohora bugukubita kandi utarasinda.”

Uyu Mukanyandwi avuga ko inzoga yo mu Kabari iryoha kuko itandukanye n’iyo anywera mu rugo wenyine.

Ati “Batwongere indi minota 30 tuzajye dutaha saa mbili n’igice.”

Mukabuzizi Epiphanie anenga cyane abagore bagenzi be biyandarika bagasinda bikabatera kuryama ku gasozi bari kumwe n’abagabo batari ababo.

Ati “Abenshi muri aba bafite abagabo n’abana batagombye kwereka iyo myitwarire rwose bacike kuri iyo myitwarire.”

Bamwe mu bagabo batuye muri uyu Mudugudu bavuga ko nta kintu kibabaza nko kubona umugore wasinze arimo kurwana n’uwo bashakanye mu maso y’abaturage.

Bakavuga ko iyi ngeso mbi y’abagore basinda yafashe intera ndende aho ako Gasanteri ka Karama gaherewe umuriro w’amashanyarazi mu ngo n’amatara yo ku muhanda wa Kaburimbo Leta yabahaye.

Bagashima icyemezo Ubuyobozi bw’Umudugudu n’Umurenge wa Shyogwe bafatiye aba bagore.

Mukabuzizi Epiphanie anenga Imyitwarire ya bamwe muri aba bagore bagenzi be basinda bakaryama ku gasozi.
Semucyo Félix ashimira iki cyemezo Ubuyobozi bwafatiye abagore basinda.
Iki cyemezo cyafatiwe mu Nteko y’abaturage

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *