Mukunzi Yannick yabatijwe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yabatijwe ndetse ahita yiyemeza kwakira agakiza.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2024 muri Suède aho akina.

Mu mashusho mugenzi we, Byiringiro Lague bakinana yasangije abamukurikira kuri Instagram, yagaragaje Mukunzi ari mu mazi menshi amaze kubatizwa ndetse ahita yemerera imbere y’imbaga y’Abantu ko yemeye kwakira agakiza.

Uyu mukinnyi amaze amezi agera kuri atatu adakina kubera imvune yo mu ivi yagize.

Ubwo yageraga muri Suède, Mukunzi Yannick umaze imyaka itanu muri Sandvikens IF yayisanze mu Cyiciro cya Gatatu mu 2019 ariko ubu ikaba igeze mu cya kabiri.

N’ubwo amaze iminsi atari mu bihe bimwemerera guhamagarwa mu kipe y’Igihugu, ariko asanzwe ari umukinnyi ni umwe mu bakinnyi basanzwe bahamagarwa mu Amavubi.

Mukunzi Yannick yakiriye agakiza ndetse ahita abatirizwa mu mazi menshi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *