Musanze: Abayobozi babwiwe ko kunoza isuku bidasaba imishyikirano

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yibukije abayobozi b’Akarere ka Musanze ko hadakwiye kubaho imishyikirano myinshi kugira ngo bumvishe abantu ko isuku ikwiye, ababurira ko mu gihe gito cyane hatangira gushyirwaho ibihano ku badashaka gufatanya n’abandi muri uru rugendo.

Ni kenshi mu Karere ka Musanze abayobozi batandukanye bahagenda by’umwihariko nyakubahwa Perezida wa Repeburika Paul Kagame yagarutse cyane ku kibazo cy’umwanda ukunze kuhagaragara, anenga abayobozi baho ariko anababaza icyabuze ngo isuku iboneke mu ngo z’abaturage no ku mibiri yabo.

Hari bamwe mu bayobozi bemeza ko hari ahakigaragara umwanda bahereye ku nyubako bakoreramo harimo n’izigaragara ko zishaje, bavuga ko bagiye gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bagakemura iki kibazo.

Mukamusoni Jasmine yagize ati” Birumvikana hari utugari tutubatse neza n’ubwiherero butameze neza, dufite abafatanyabikorwa bazabidufashamo kuko hari aho byakozwe kandi bigenda neza, rero dukwiye kuba ba bandebereho kuko nta wutanga icyo adafite, hari aho bazubaka utugari muri iyi ngengo y’imari ariko n’ahatavuzwe hazubakwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice agaruka ku kibazo cy’umwanda ukigaragara mu Karere ka Musanze, yavuze ko hatazabaho imishyikirano myinshi kugira ngo abantu bumve ko isuku ari ngombwa, ateguza abayobozi ko mu gihe gito hazatangira gushyirwaho ibihano.

Yagize ati ” Isuku tubyumve ko ari ishingiro rya byose, ntabwo hakwiye kubaho imishyikirano myinshi kugira ngo abantu bumve ko isuku ikwiriye kubaho, niyo mpamvu rero nsaba Akarere kujya inama no gufata ingamba zo kumenya ko isuku ikwiriye ahantu hose cyane ahahurira abantu benshi, ariko n’ibihano bizemo ku badashaka gufatanya n’abandi muri uru rugendo.”

Akomeza agira ati ” Ntabwo twakwihanganira abantu bashaka guteza ibibazo nk’iyi ndwara y’ubushita bw’inkende irimo kugaragara, twabonye Imirenge itagira ubwiherero bumeze neza, ugasanga ubwiherero bwa Gitifu busa neza burakinze ubundi bwuzuye umwanda, ibi bikwiye gukosorwa, isuku irareba inzego zose naho bitabaye ibyo mu gihe cya vuba haratangira ibihano.”

Biteganyijwe ko muri iyi ngengo y’imari y’Akarere ka Musanze hazubakwa ibiro bushya by’utugari bigera kuri birindwi, naho ku kijyanye no kunoza isuku buri wa kabiri w’icyumweru mu Karere hirya no hino haba igitondo cy’isuku abantu basukura aho bakorera, mu mihanda y’imigenderano, mu ngo n’ahandi ariko haracyari hamwe hakigaragara umwanda nk’ahahurira abantu benshi nabyo Guverineri yasabye abayobozi kubyitaho.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *