Musanze: Ubuyobozi bwafatiye ingamba abari barahinduye Utubari amashuri

Mu Karere ka Musanze hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’akajagari mu ishingwa ry’amashuri yigenga, aho ahari utubari, amazu mato y’ubucukuzi, amazu yari atuyemo imiryango n’ahandi bigaragara ko hatujuje ibisabwa hashyirwaga amashuri.

Mu gukemura iki kibazo, ubuyobozi bw’aka Karere bwatangaje ko bugiye gushyiraho ihuriro ry’abafite amashuri yigenga.

Bamwe mu bavugwaho ibikorwa byo gushinga aya mashuri cyane ay’inshuke n’abanza mu buryo bw’akajagari, ni abafite aho bahurira n’uburezi mu kazi bakora.

Abarimu bishyira hamwe bakava ku bigo byigenga bigishagaho bagashinga ayabo.

Gusa igiteye impungenge ababyeyi n’abafite uburezi mu nshingano ngo ni uko aya mashuri ashyirwa ahantu hatemewe ahandi hakaba hashyira ubuzima bw’abana bahiga mu kaga.

Ubwo iki kibazo cyagaragazwaga nk’igiteye inkeke ku ireme ry’uburezi ,ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abafite amashuri yigenga, bemeza ko bagiye gushyiraho ihuriro ry’abafite amashuri yigenga mu rwego rwo kugenzura ko ayo mashuri ashingwa yujuje ibisabwa bagaca akajagari karimo.

Bamwe mu bafite ibigo by’amashuri yigenga bavuga ko ishyirwaho ry’iri huriro ari igitekerezo cyiza,.

Umuyobozi Mukuru w’ishuri  Wisdom Nduwayesu Elie yagize ati” Kuvuka kw’aya mashuri ubona ko atujuje ibisabwa bidindiza cyane ireme ry’uburezi.”

Akomeza agira ati “Ntabwo twanze ko amashuri yigenga yiyongera rwose, ariko kuba umuntu yakodesha akazu gato kari gatuyemo abantu, ugasanga ahari akabari iruhande hari ishuri, butike zahindutse amashuri, twibaza niba basurwa mbere yo kuhashyira amashuri bikatuyobera”

- Advertisement -

Uyu avuga ko bamaze iminsi baganira n’ubuyobozi ku buryo hashyirwaho ihuriro ry’abafite amashuri yigenga ndetse hari  n’amategeko ayagenga bityo bategereje ko ubuyobozi butumiza inama rusange imenyesha ayo mategeko.

Ngirabatware Charles umuyobozi wa Keys stone akaba ari no mu batorewe kuzahagararira ihuriro ry’abafite amashuri yigenga, nawe avuga ko akajagari kari mu mashuri yigenga gakabije, yemeza ko iri huriro hari icyo rizakemura kuri icyo kibazo.

Ati” Gushinga ishuri ntabwo ari ukuryama ngo ubirote ubyuke ubikora nk’uko turimo kubibona ubu.”

Njye igitekerezo cyo kurishinga nakigezeho hashize imyaka 15, hari akajagari gakabije mu bigo by’amashuri yigenga ndetse karuta akabonetse mu madini.”

Yakomeje ati “ Twatekereje gushyiraho iryo huriro ndetse n’ubuyobozi burabishyigikiye dutegereje ko batubonera umwanya rigatangizwa, tukareba uburyo abikorera bashaka gushora imari mu burezi babikora hubahirijwe ibisabwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobale, avuga ko kimwe mu bisubizo bizaca burundu akajagari kakigaragara mu bigo by’amashuri yigenga, ari ugushyiraho iryo huriro  kandi bizakorwa vuba cyane.

Yagize ati ” Igitekerezo cyo gushyiraho ihuriro ry’abafite amashuri yigenga bakitugejejeho, turagishima ndetse turanagishyigikiye, kuko nicyo kizaca aka kajagari kakirimo, hari n’urutonde rw’amashuri yigenga twakoze azasurwa muri buri Murenge tureba niba koko yujuje ibisabwa atabyujuje hazafatwa ibindi byemezo hari n’ashobora gufungwa”

Nubwo hamaze gukorwa urutonde rw’ibigo by’amashuri byigenga bizasurwa ngo harebwe niba koko byujuje ibisabwa, biravugwa ko hari ba nyir’ibigo barimo guhamagarwa na bamwe mu bashinzwe uburezi mu Mirenge bakabasaba kugira icyo batanga kugira ngo bakurwe ku rutonde rw’abazasurwa bikabaviramo kubafungira kuko batujuje ibisabwa.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze mu Mirenge yose habarurwa ibigo by’amashuri y’inshuke n’abanza yigenga arenga 90 akora mu buryo buzwi afite n’ibyangombwa, hakaba havugwa n’andi atazwi umubare bivugwa ko ashingwa mu buryo budasobanutse kuko nta byangombwa agira.

Amazu yakorerwagamo ubucuruzi buciriritse nayo yahinduwe amashuri

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE.RW/MUSANZE