Ntwari Fiacre yatangiye neza! Uko Abanyarwanda bitwaye hanze y’u Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ntwari Fiacre yatangiye neza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo, mu gihe Hakim Sahabo akomeje kubura umwanya wo gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Mu mpera z’icyumweru dusoje hirya no hino ku Isi Shampiyona zari zasubukuwe nyuma y’ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu. Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu bakina hanze y’u Rwanda bagerageje kwitwara neza n’ubwo abandi batahiriwe.

Duhereye ku munyezamu Ntwari Fiacre, mu mpera z’icyumweru ikipe ye ya Kaizer Chiefs yatsinze umukino wa mbere muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo, aho yatsinze Marumo Gallants ibitego 2-1. Ntwari Fiacre yabanje mu kibuga ndetse anasoza uyu mukino.

Ni na ko bimeze kuri Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad  wakinnye iminota yose ubwo FC Kryvbas Kryvyi Rih akinira yatsindaga ikipe ya Livyi Bereh igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine.

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Azerbaijani na ho bakinaga Umunsi wa Gatanu. FC Zira ya myugariro wo hagati Mutsinzi Ange yatsinze Neftçi ibitego 2-0 ndetse Mutsinzi akina iminota yose y’umukino.

Mugenzi we bafatanya mu bwugarizi bw’Amavubi, Manzi Thierry, we n’ikipe ye binubiye bikomeye imisifurire yaranze umukino w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ikipe ye ya Al Ahly Tripoli yanganyijemo na Simba SC 0-0. Manzi Thierry yakinnye uyu mukino wasojwe n’imvururu.

Myugariro Rwatubyaye Abdul uheruka kwerekeza muri AP Brera Strumica yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macédonie, yakinnye igice cya kabiri cy’umukino wa shampiyona ikipe ye yatsinze KF Besa Dobërdoll ibitego 3-2, ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

Reka twerekeze mu Cyiciro cya Mbere muri Suède, ahakina Abanyarwanda batatu. Ubwo ku wa Gatandatu Sandvikens IF yatsindaga KF Besa Dobërdoll ibitego 3-2, Byiringiro Lague yakinnye iminota 13 ya nyuma, mu gihe mugenzi we bakinana, Yannick Mukunzi we aherutse kubagwa ivi, ibyatumye atagaragara kuri uyu mukino.

Rafael York bakina mu cyiciro kimwe we yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye ya Gefle yatsinzwe na Orgryte ibitego 3-2 mu mukino w’Umunsi wa 22 wa shampiyona. York n’ikipe ye bari habi kuko mu makipe 16 ari aba 14, aho barusha amanota atatu yonyine Sundsvall ibanziriza iya nyuma.

- Advertisement -

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, Samuel Gueulette yakinnye iminota yose y’umukino ubwo ikipe ye ya RAAL La Louviere yatsindaga Deinze ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa kane wabaye ku Cyumweru.

I Tunis muri Tunisie byari ibirori ku ikipe ya Stade Tunisien, ubwo ku wa Gatandatu iyi kipe yatsindaga USM Alger igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup. Icyakora Mugisha Bonheur uherutse gusinyira iyi kipe ntiyakoreshejwe muri uyu mukino, na cyane ko nta myitozo ihagije yari yakorana na bagenzi be nyuma yo kuyisinyira.

Gitego Arthur yakinnye iminota 30 ya nyuma y’umukino wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya AFC Leopards akinira yatsinzwemo igitego 1-0 na Posta Rangers.

Muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku munsi w’ejo ku Cyumweru ikipe ya Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yatsinzwe na Orange County SC igitego 1-0. Uyu musore usatira anyuze ku ruhande yabanje hanze, yinjira mu kibuga ku munota wa 60.

Rutahizamu Nshuti Innocent na we ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyari ku rutonde rw’abakinnyi ikipe ye ya One Knoxville yakoresheje ubwo yatsindaga Lexington SC igitego 1-0 mu Mukino w’Umunsi wa 20.

Dylan Maes na we ntiyari mu bakinnyi ikipe ye ya Jelgava yanganyijemo na Tukums 2000 ibitego 3-3 mu Mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Latvia. Iyi kipe iri habi cyane kuko ari iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona, aho irushwa amanota atanu n’iyibanziriza ku rutonde.

Undi mukinnyi w’Umunyarwanda utarahiriwe ni Hakim Sahabo. Nyuma yo kuvugwaho gusohoka muri Standard de Liège mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ariko bikarangira nta ho agiye, uyu musore akomeje kugorwa no kubona umwanya uhagije wo gukina. Mu mpera z’icyumweru ubwo Standard de Liège yatsindaga Denders FC ibitego 2-0 ntiyigeze yitabazwa.

Aba basore b’u Rwanda bagomba gukomeza kwitwara neza mu makipe yabo kugira ngo bazagirirwe icyizere n’Umutoza w’Amavubu Frank Torsten Spittler mu kwezi gutaha k’Ukwakira, ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Bénin mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ntwari Fiacre yakinnye iminota 90 ndetse ikipe ye ibona intsinzi
Manzi Thierry yafashije ikipe ye kutinjizwa igitego
Bizimana Djihadi yafashije ikipe ye kubona intsinzi
Samuel n’ikipe ye babonye intsinzi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *