Nyanza: Umukobwa wari umusekirite yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Nishimwe Louise w’imyaka 21, wari umusekirite ku ishuri ryigisha rikanateza imbere ibijyanye n’amategeko (ILPD) mu Karere ka Nyanza, yasanzwe mu ishyamba yapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2024 mu ishyamba riri mu mudugudu wa Kirwa, akagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma.

Nishimwe yavukaga mu mudugudu wa Nyamiyaga, akagari ka Gacu, mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza, yakoreraga kompanyi yitwa Topsec Security.

Uwabonye umurambo wa nyakwigendera mbere, akaba ari nawe watabaje abaturage n’ubuyobozi, ni umugabo waruherekeje umugore we agiye ahitwa i Kigogo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye UMUSEKE ko inzego z’ibishinzwe zatangiye iperereza.

Yagize ati “Ni inkuru ibabaje, ariko bigaragara ko nyakwigendera yahotowe, iperereza rikaba ryatangiye.”

Nyakwigendera apfuye akiri ingaragu, bikekwa ko yishwe nyuma yo kuva ku kazi, kuko yakoraga amanywa, yari atashye iwabo i Gacu.

Yakoze umurimo w’ubusekirite ahantu hatandukanye, harimo ibitaro bya Nyanza, mu Rukari, no kuri Duterimbere IMF PLC ishami rya Nyanza, ubu yakoreraga kuri ILPD.

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    Iyi nkuru yurupfu rwuyu mwana irababaje cyane.turamußbira nyagasani amwakire mubo yishimiye.