Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga mukuru wa EAC

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Veronica Nduva, byibanze ku kwishyira hamwe kw’aka karere n’izindi ngingo zireba uyu muryango wa EAC.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024 ,nibwo Perezida Kagame yakiriye Nduva, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Ku wa 7 Kamena nibwo Veronica Mueni Nduva yemejwe nk’Umunyamabanga mukuru wa EAC asimbuye umunyakenya mugenzi we Peter Mutuku Mathuki.

Nduva yemejwe mu nama ya 23 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inshingano z’Umunyamabanga wa EAC ni uguhuza ibikorwa by’uyu muryango, icungamutungo no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu biwurimo.

Umuryango wa EAC kuri ubu ugizwe n’ibihugu umunani birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Somalia.

Muri ibi bihe EAC ifite bimwe mu bibazo birimo umutekano muke uri mu bihugu binyamuryango birimo Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakimbirane hagati y’ibihugu ubwabyo yakunze gushegesha kugerwaho kw’intego zawo.

Hari kandi ibibazo by’ibihugu bimwe bidatanga imisanzu byatunye hari imwe mu mirimo ya EAC.

- Advertisement -
Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *