RDB yijeje umutekano usesuye abazitabira Kwita Izina

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere,RDB, rwijeje umutekano usesuye Abanyarwanda n’abashyitsi bazitabira umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi 22.

Ibi Uru rwego rwabitangarije mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuru uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, giteguza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 uzaba kuwa 18 Ukwakira 2024.

Mu Karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , hamaze iminsi humvikana imirwano, igisirikare cya leta gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Umunyamakuru yabajije niba uyu mutekano mucye uri mu gihugu gituranyi udashobora gukoma mu nkokora uyu muhango, maze Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo  muri RDB, Rugwizangoga Michaella  avuga ko “u Rwanda rwizeye umutekano warwo bityo nta mpungenge abantu bajwiye kugira. “

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Mugabowagahunde Maurice, nawe yijeje abanyarwanda n’abandi bazitabira uyu muhango wo Kwita Izina ko bazaba batekanye.

Ati “Nta mpungenge z’umutekano bagomba kugira,nta n’impungenge zuko haba ikibazo cy’umutekano cy’uriya munsi kuko amakuru dufite y’inzego z’umutekano, n’ibyo tubona twe duhari rwose nta kintu na kimwe gishobora guhungabanya umutekekano w’iriya gahunda. Umutekano twe turi hariya turabibona ko urinzwe neza .Nta kibazo cy’umutekano gishobora kuba .”

Guverineri Mugabowagahunde yanakomoke ko ko nubwo uyu muhango uzaba uri mu gihe cy’imvura, ibintu byose byateguwe kandi byatekerejweho bityo iriya gahunda yo Kwita Izina uzagenda neza.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko muri uyu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22, uzitabirwa n’abantu barenga 30.000 n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi barenga 2000.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda, ukaba waratangiye mu 2005. Kuri ubu uzaba hizihizwa imyaka 20 ukorwa.

- Advertisement -

Uyu muhango ukorwa mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abandi bagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo abamaze kwita amazina abana b’ingagi kuva uyu muhango watangira, abagira uruhare mu gucuruza ubukerarugendo ndetse n’ibyamamare bitandukanye.

Uyu muhango uzitabirwa n’abazaba baragiye bita amazina mu myaka yatambutse n’abandi

UMUSEKE.RW