RDF Yinjije mu ngabo abasirikare bashya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Imyitozo yo ku rwego ruhambaye niyo yahawe aba basirikare bashya binjiye muri RDF

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyinjije mu ngabo abasirikare bashya barimo abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu mu myitozo mu ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Nasho mu Karere ka Kirehe.

Umuhango wo kwakira ku mugaragaro aba basirikare bashya wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n’abandi basirikare bakuru, barimo aba Jenerali, aba Ofisiye bakuru n’abato ndetse n’izindi nzego za RDF.

Muri uyu muhango kandi abasoje iyi myitozo, bagaragaje ubuhanga bahungukiye, harimo gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo itandukanye njyarugamba ndetse n’amayeri atandunye ku rugamba ndetse bashimangira ko biteguye neza gukorera Igihugu

Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yashimiye aba basirikare binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, kubera kwihangana bagaragaje ndetse no kudacika intege muri iki gihe bamaze bakora imyitozo ndetse abaha ikaze mu muryango mugari wa RDF anabasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi  bungukiye muri iyi myitozo basoje kugira ngo bizabafashe mu kurengera ubusugire bw’Igihugu no kurinda abaturage barwo.

Yashimangiye kandi akamaro ko kubahiriza indangagaciro z’ibanze za RDF, cyane barangwa n’ikinyabupfura  kuko ari byo bizabafasha gukorana neza na bagenzi babo basanze.

Muri uwo muhango, Pte Bizumuremyi Elissa niwe wahawe igihembo nk’uwahize abandi muri rusange, akurikirwa na Pte Nshimiyimana Leonce.

Bahawe imyitozo ibafasha ku rugamba no kurinda abaturage 
Gen Mubarakh yashimiye aba basirikare binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, kubera kwihangana bagaragaje
Pte Bizumuremyi Elissa niwe wahawe igihembo nk’uwahize abandi
Abasirikare bashya binjiye mu ngabo bari bamaze amezi atandatu mu myitozo

IVOMO: MOD WEBSITE

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *