Rtd Capt Uwayezu yanze kurutisha ubuzima Rayon Sports

Kubera impamvu z’uburwayi afite, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle yahagaritse inshingano zo kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

Mu isaha imwe ishize, ni bwo hatunguranye inkuru yavugaga ko Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle wayoboraga Rayon Sports, yarekuye izi nshingano kubera impamvu z’uburwayi.

Aya makuru yaje gushimangirwa n’iyi kipe biciye ku mbuga nkoranyambaga za yo. Ni nyuma y’uko uyu muyobozi yari amaze iminsi atari mu kazi.

Bagize bati “Perezida Jean Fidele UWAYEZU yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi.”

Amakuru avuga ko Rtd Uwayezu amaze iminsi mu Bufaransa aho yagiye kwivuza.

Uretse uyu muyobozi, na Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru wa Gikundiro, yamaze kumenyesha Ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma y’uku kwezi atazaguma muri izi nshingano.

Rtd Jean Fidèle yari amaze imyaka ine ayobora Rayon Sports. Agiye nta gikombe cya shampiyona ayihaye mu Bagabo ariko mu bagore ho byagenze neza.

Yari yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki 24 Ukwakira 2020 kuri manda y’imyaka ine, aho hari hanatowe Kayisire Jacques nka Visi Perezida wa mbere ndetse na Ngoga Roger nka Visi Perezida wa kabiri.

Rtd Uwayezu Jean Fidèle yanze kurutisha ubuzima bwe Rayon Sports

UMUSEKE.RW

- Advertisement -