Rusizi: Ba Gitifu batangiye guhugurwa kuri gahunda y’Ubuhuza 

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Rusizi batangiye kwigishwa Politiki y’uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ubuhuza.

Imyaka ibiri irashize  Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho Politiki y’uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ubuhuza, ADR (Alternative Dispute Resolution) ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea bargaining).

Mu rwego rwo kugabanya uburemere bw’ikibazo cy’ubwinshi bw’imanza akenshi usanga zigira ingaruka ku muturage asiragira bimutwara igihe n’amafaranga,bikanongera amakimbirane mu baturage bagiranye urubanza.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba  bamaze gusogongera kuri iyi Politiki, bavuga  ko nibunozwa  neza buzafasha gukemura ibibazo bitandukanye, badatakaje umwanya n’amafaranga .

Bongeraho ko bizagabanya amakimbirane mu baturage nyuma yo kuva mu nkiko no gushyira mu bikorwa imyanzuro  yazo.

Karindi Akhumed ni umwe mu bari abakozi b’umurenge wa Kamembe mu karere ka  Rusizi.

Yavuze ko mu mwaka wa 2011 bemerewe agahimbaza musyi bitewe n’imirimo  bakoraga ntibagahabwa.

Mu mwaka wa 2022 yiyambaje ubuhuza batagombye kujya mu nkiko ikibazo cyabo cya kemutse neza, yemeza ko  ni  buhabwa imbaraga hari ibyo buzamarira abanyarwanda.

Ati” Ndi umwe mu bantu twari dufitanye ikibazo n’Akarere tukiri abakozi bako batwemereye agahimbaza musyi  twanze gusiragira mu nkiko twiyambaza ubuhuza  twumvikana n’Akarere ibyo twemerewe twarabibonye, Ubuhuza ni bushikama bukagira imizi buzaba igikorwa kiza”.

- Advertisement -

Mu rwego rwo kugira ngo himakazwe  umuco mu banyarwanda wo kugana urwego rw’ubuhuza  mu baturage, kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2024, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 18 y’Akarere ka Rusizi n’abashinzwe irangamimere nk’abahura n’abaturage igihe kinini, bari mu mahugurwa y’iminsi itatu yo gusobanurirwa neza imikorere y’ubuhuza,  banahabwa ubumenyi bwisumbuye.

Aya mahugurwa bari kuyahabwa  Ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera ,International Alert, ipeace and Pole Institute n’umushinga Strengthening  Access to Justice in Great Lakes Region  wo guteza imbere ubutabera mu bihugu by’ibihugu bigari .

Nsengiyumva Vincent de Paul ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama umwe mu bari guhabwa amahugurwa. Yavuze ko bayungukiramo ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari basanzwe bafite ku guhuza abaturage .

Ati” Iyi gahunda yo guhuza no gufasha abaturage  bagiranye amakimbirane kumvikana hatiyambajwe inkiko dusanzwe tubikora hakagira ibikemuka hataje mo ibiguzi no guta umwanya cyane,icyo tugiye kuyakuramo  nk’abayobozi duhura n’abatuarage kenshi bagiye kutwongerera ubumenyi tuge tubikora byisumbuye ho mu ireme kurusha uko twabikoraga”.

Nyiramugwaneza Yvonne, ni Umuyobozi wungirije w’umushinga uharanira guteza imbere ubutabera mu biyaga bigari ( Strengthening Access to Justice in Great Lakes Region)  yasobanuye impamvu y’amahugurwa bari guha abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abashinzwe irangamimerere.

Ati” Impamvu yatumye duhugura abanyamabanga nshingwabikorwa n’abashinzwe irangamimerere n’ukubahugura kuri politiki nshya yo gukemura amakimbirane mu baturage hatisunzwe inkiko binagabanye umwanya  n’amafaranga bakoreshaga bajya mu nkiko ndetse bizagabanya n’amakimbirane yasigaraga  hagati y’abagiye mu nkiko bakaburana ”.

Ruboya Antoinne  ni umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera ufite mu nshingano kumenyekanisha amategeko na Politiki mu rwego rw’ubutabera.

Yavuze ko Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko iri gutanga umusaruro ugaragara haba mu myumvire y’abaturage no mu mibanire myiza yabo.

Ati” Kuva iyi Politiki itangiye  mu kuyishyira mu bikorwa habanje kuyimenyekanisha  mu byiciro bitandukanye by’abaturage, Umusaruro imaze kugeraho uragaragara mu manza zakemukiye mu buhuza mu nkiko ni umubare urashimishije kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2023 kugera ku itariki 30 Kamena 2024 imanza 2196 zakemukiye mu buhuza ,kuva ku itatiki ya 1 Ukwakira 2022 kugeza kuri 30 Kamena 2024 imanza zirenga 10000  zakemukiye mu buryo bwo kwemera icyaha hagati y’ukekwaho icyaha n’ubushinsha cyaha”.

Iyi Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yatangiye ku itariki ya 8 Nzeri 2022 igamije gutoza abantu gukemura amakimbirane mu nzira zitandukanye kandi zishoboka.

Yvonne Nyiramugwaneza, Umuyobozi wungirije w’umushinga uharanira guteza imbere ubutabera mu biyaga bigari
Ruboya Antoine Umukozi wa Minisiteri y’ubutabera
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bavuga ko bizafasha gukemura amakimbirane mu baturage

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI