Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Rusizi batangiye kwigishwa Politiki y’uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ubuhuza.
Imyaka ibiri irashize Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho Politiki y’uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ubuhuza, ADR (Alternative Dispute Resolution) ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea bargaining).
Mu rwego rwo kugabanya uburemere bw’ikibazo cy’ubwinshi bw’imanza akenshi usanga zigira ingaruka ku muturage asiragira bimutwara igihe n’amafaranga,bikanongera amakimbirane mu baturage bagiranye urubanza.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bamaze gusogongera kuri iyi Politiki, bavuga ko nibunozwa neza buzafasha gukemura ibibazo bitandukanye, badatakaje umwanya n’amafaranga .
Bongeraho ko bizagabanya amakimbirane mu baturage nyuma yo kuva mu nkiko no gushyira mu bikorwa imyanzuro yazo.
Karindi Akhumed ni umwe mu bari abakozi b’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi.
Yavuze ko mu mwaka wa 2011 bemerewe agahimbaza musyi bitewe n’imirimo bakoraga ntibagahabwa.
Mu mwaka wa 2022 yiyambaje ubuhuza batagombye kujya mu nkiko ikibazo cyabo cya kemutse neza, yemeza ko ni buhabwa imbaraga hari ibyo buzamarira abanyarwanda.
Ati” Ndi umwe mu bantu twari dufitanye ikibazo n’Akarere tukiri abakozi bako batwemereye agahimbaza musyi twanze gusiragira mu nkiko twiyambaza ubuhuza twumvikana n’Akarere ibyo twemerewe twarabibonye, Ubuhuza ni bushikama bukagira imizi buzaba igikorwa kiza”.
- Advertisement -
Mu rwego rwo kugira ngo himakazwe umuco mu banyarwanda wo kugana urwego rw’ubuhuza mu baturage, kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2024, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 18 y’Akarere ka Rusizi n’abashinzwe irangamimere nk’abahura n’abaturage igihe kinini, bari mu mahugurwa y’iminsi itatu yo gusobanurirwa neza imikorere y’ubuhuza, banahabwa ubumenyi bwisumbuye.
Aya mahugurwa bari kuyahabwa Ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera ,International Alert, ipeace and Pole Institute n’umushinga Strengthening Access to Justice in Great Lakes Region wo guteza imbere ubutabera mu bihugu by’ibihugu bigari .
Nsengiyumva Vincent de Paul ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama umwe mu bari guhabwa amahugurwa. Yavuze ko bayungukiramo ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari basanzwe bafite ku guhuza abaturage .
Ati” Iyi gahunda yo guhuza no gufasha abaturage bagiranye amakimbirane kumvikana hatiyambajwe inkiko dusanzwe tubikora hakagira ibikemuka hataje mo ibiguzi no guta umwanya cyane,icyo tugiye kuyakuramo nk’abayobozi duhura n’abatuarage kenshi bagiye kutwongerera ubumenyi tuge tubikora byisumbuye ho mu ireme kurusha uko twabikoraga”.
Nyiramugwaneza Yvonne, ni Umuyobozi wungirije w’umushinga uharanira guteza imbere ubutabera mu biyaga bigari ( Strengthening Access to Justice in Great Lakes Region) yasobanuye impamvu y’amahugurwa bari guha abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abashinzwe irangamimerere.
Ati” Impamvu yatumye duhugura abanyamabanga nshingwabikorwa n’abashinzwe irangamimerere n’ukubahugura kuri politiki nshya yo gukemura amakimbirane mu baturage hatisunzwe inkiko binagabanye umwanya n’amafaranga bakoreshaga bajya mu nkiko ndetse bizagabanya n’amakimbirane yasigaraga hagati y’abagiye mu nkiko bakaburana ”.
Ruboya Antoinne ni umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera ufite mu nshingano kumenyekanisha amategeko na Politiki mu rwego rw’ubutabera.
Yavuze ko Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko iri gutanga umusaruro ugaragara haba mu myumvire y’abaturage no mu mibanire myiza yabo.
Ati” Kuva iyi Politiki itangiye mu kuyishyira mu bikorwa habanje kuyimenyekanisha mu byiciro bitandukanye by’abaturage, Umusaruro imaze kugeraho uragaragara mu manza zakemukiye mu buhuza mu nkiko ni umubare urashimishije kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2023 kugera ku itariki 30 Kamena 2024 imanza 2196 zakemukiye mu buhuza ,kuva ku itatiki ya 1 Ukwakira 2022 kugeza kuri 30 Kamena 2024 imanza zirenga 10000 zakemukiye mu buryo bwo kwemera icyaha hagati y’ukekwaho icyaha n’ubushinsha cyaha”.
Iyi Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yatangiye ku itariki ya 8 Nzeri 2022 igamije gutoza abantu gukemura amakimbirane mu nzira zitandukanye kandi zishoboka.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI