Rusizi: Mu ishyamba bahasanze umurambo w’umugore

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Akarere ka Rusizi mu ibara ry'umutuku

Mu kagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba, umugore yasanzwe mu ishyamba yapfuye birakekwa ko yishwe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nzeri, 2024, ku isaaha ya  saa ine z’amanywa (10h00 a.m) umugore witwa Nyiranshimyumukiza Vestine, uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko yasanzwe mu ishyamba ry’ahitwa mu Nyagatare yapfuye.

Umuryango we utuye mu mudugudu wa Kavumu  kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, ku isaha ya saa saba (01h00 a.m) ngo uyu nyakwigendera yasohotse mu nzu agiye mu bwiherero.

Hashize nk’iminota makumyabiri umugabo we arasohoka, asanga inzu ikinguye amubuze afatanya n’irondo kumushakisha baramubura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yahamirije UMUSEKE ko ibyo byabaye ngo ntabwo haramenyekana ikibyihishe inyuma.

Ati “Amakuru niyo, umudamu witwa witwa Nyiranshimyumukiza Vestine, w’imyaka 32 umurambo wasanzwe mu ishyamba.”

Uyu mugore asize abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yavuze ko RIB iri kubikurikirana, ati “Ntabwo turamenya ikibyihishe inyuma.”

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu kubitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

MUHIRE Donatien
UMUSKE.RW/RUSIZI.