Ubujura, gukubita no gukomeretsa ni byo bimariye abantu muri Gereza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Dr Nteziryayo atangiza umwaka w'ubucamanza

Urwego rw’Ubucamanza rw’u Rwanda rwatangaje ko ibyaha birimo  Ubujura, gukubita no gukomeretsa bikomeje kuza ku isonga mu byaha bikorwa cyane  bituma bamwe bisanga muri gereza.

Ibi byabagarutsweho ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, hatangizwaga umwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yavuze ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2023-2024 , Ubushinjacyaha bukuru bwakoze ibikorwa bitandukanye bishingiye ku cyerekezo cyo kubaka igihugu kigendera ku mategeko kandi hitawe ku igenamigambi ry’igihe kirambye mu rwego rw’Ubutabera.

Habyarimana Angelique yavuze ko mu mwaka wa 2023-2024, ubushinjacyaha bukuru bwakiriye amadosiye 93,493 . Muri aya, bwakoze amadosiye 90.079 angana na 99.5% yafatiwe umwanzuro.

Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko amadosiye yaregewe inkiko agera ku 46,018.

Ni mugihe ayashyinguwe ari 44,061 ,  ku mpamvu zitandukanye harimo guca ihazabu, kumvikanisha urega n’uregwa, n’izindi mpamvu.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique yavuze ko mu madosiye yaregewe inkiko mu mwaka ushoje, agera ku 46,018 yari akurikiranywemo abantu bagera ku 61,610.

Abari bafunze ni abagera kuri 29,559 bingana na 48%. Ni mugihe abagera kuri 32.051 bakurikiranywe badafunze bangana na 52%.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique , yavuze ko kugeza ubu ikigero cy’abakurkiranywa n’ubushinjacyaha bukuru kigaragaza  ko abagera 46.7% bari hagati y’imyaka 18-30. Bivuze ko abantu bagera kuri 78% by’abakurkiranywa bose bari munsi y’imyaka 40.

- Advertisement -

Aha niho Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko biteye inkeke kuko muri iyi myaka ari imyaka myiza yo gukora.

Ati “Iyi ni imyaka myiza yo gukorera igihugu. Mu ngamba zitandukanye zigomba kunozwa n’inzego zose zibishinzwe,harebwa uburyo uru rubyiruko rwakwitabwaho maze ijanisha ry’abakora ibyaha rikagabanuka.”

Gukubira no gukomeretsa mu byaha biri imbere…

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ibyaha bibiri gusa ari byo biza ku isonga ari byo ubujura,gukubita no gukomeretsa ku bushake aho ibi byombi byihariye 57% y’ibyaha byose byakozwe.

Yongeraho ku bufatanye n’izindi nzego hazakomeza gushyirwamo imbaraga zo kubikumira.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja avuga ko bishimira ingamba zashyizweho zigamije gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Ati “  Mu mikoranire inzego zihuriye muri uru runana rw’inzego z’ubutabera , abazigize biyemeje kongera imbaraga mu ngamba rusanganywe no gushyiraho izindi igihe cyose bikenewe .Ni muri urwo rwego politiki mpanabyaha n’iyo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko,zagiye zimenyekanishwa kandi nubu tukazakomeza kuzimenyekanishwa ,tukaba twaranatangiye kuzishyira mu bikorwa.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama  Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Ntezilyayo  , yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu manza z’umuryango na gahunda y’ubuhuza.

Ati “Tuzakomeza gushishikariza ababuranyi n’abavoka babunganira kuyoboka uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza no mu bundi buryo bwo gukemura amakimbirane batagombye kuza mu nkiko. Muri urwo rwego, tuzakomeza ukorana n’ibyiciro bitandukanye ibyo gukorana n’abahuza bigenga.”

Imanza 109.691 zaciwe mu 2023/2024, zivuye kuri 76.346 mu 2019/2020.

Abacamanza na bo bafashije  ababuranyi kumvikana mu manza 950 zivuye kuri 43 mu 2019/2020.

Dr Ugirashebuja Emmanuel avuga ko ubuhuza bukemura amakimbirane bidasabye inkiko
Hatangijwe umwaka w’ubucamanza
Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko abagera 46.7% bari hagati y’imyaka 18-30. Bivuze ko abagera kuri 78% by’abakurkiranywa bose bari munsi y’imyaka 40.

UMUSEKE.RW