Uko ubuzima bushaririye bwabaye isoko y’indirimbo “Iyaba” ya X-Bow Man-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Daniel Sibomana, uzwi nka X-Bow Man, umuhanzi w’umunyarwanda utuye mu Bufaransa, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Iyaba.’ Iyi ndirimbo imeze nk’umubavu womora imitima y’abantu bari mu buzima bugoye, ishingiye ku buzima bushaririye yabayemo.

Umuhanzi X-Bow Man afatanya umuziki n’ibikorwa byo gufasha urubyiruko, cyane cyane urw’impunzi mu Bufaransa, mu gukemura ibibazo birimo imyitwarire idahwitse, guta ishuri, no kwishora mu biyobyabwenge.

Gufasha abantu bari mu buzima bushaririye nk’ubwo yanyuzemo ni byo bimuhesha imbaraga n’inganzo yo gukora indirimbo zifite ubutumwa bwubaka, zifasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yabwiye UMUSEKE ko indirimbo ‘Iyaba’ yatekereje kuyikora nk’ibimutunguye, ariko iri mu mujyo w’indirimbo asanzwe akora, zifite ubutumwa bwubaka, urukundo mu bantu, Amahoro no kubaha Imana.

Ati ” Imeze nk’icyifuzo cyangwa se isengesho ry’umuntu uri mu bibazo, urabizi muri ubu buzima duhura n’ibibazo bitandukanye n’ingorane zitandukanye zikadukubita hasi.”

X-Bow Man avuga ko by’umwihariko Abanyarwanda bahuye n’ibihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yabuze umubyeyi n’abandi benshi mu muryango we, bigatuma ahura n’ihungabana rikomeye.

Avuga ko yagimbutse ari umwana ufite ibibazo, mu busore bwe ashakira ubuhungiro mu biyobyabwenge, ariko ibyo yafataga nk’ibisubizo byamugejeje ku nzira yo gushaka kwiyambura ubuzima.

Ati “Ndandagara mu mihanda ya Kigali, bimviramo gushaka kwiyahura inshuro zigera kuri ebyiri, njyanwa mu bitaro bya Ndera inshuro zirenga izikenewe, ndafungwa ku bw’amakosa mu tubari. Mbese njya mu bujya habi bushoboka.”

Mbere yo kwerekeza mu Bufaransa, X-Bow Man yabashije kwigobotora ibiyobyabwenge n’agahinda gakabije abifashijwe n’abaganga mu buryo bwo kuvurwa ku rwego rw’umubiri no ku rwego rw’amarangamutima.

- Advertisement -

Avuga ko aririmba “Iyaba” ameze nk’uwivuga kuko ibikubiyemo yabibayemo, ariko amaze imyaka 13 agiriwe ubuntu, Imana ikamukura ibuzimu ikamusubiza ubuzima. Ni byo yifuriza buri wese urwana iyo ntambara.

Ati “Uku mpagaze ndi urugero rw’uko umuntu ashobora kuzuka ku bwa roho nk’uko Imana yabinkoreye.”

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze ndirimbo zirimo “Kebuka”, “Respire”, “Prêt ou Pas Prêt”, “Iwacu”, “Allô Frérot” ndetse na “The call of life”, Ma Force”, ” A Better Man” n’izindi, zose zikomoza ku buzima bwe bwite ndetse n’ubwa muntu muri rusange.

Reba indirimbo “Iyaba” ya X-Bow Man

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *