Umwana wa Mafisango yahamagawe mu kipe y’Igihugu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuhungu wa nyakwigendera, Patrick Mafisango, Tabu Tegra Crespo, ari mu bakinnyi 28 batarengeje imyaka 20 bahamagawe mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje iyo myaka bakomeje kwitegura imikino ya Cecafa izatanga itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, ni bwo hatangajwe urutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda batarengeje imyaka 20. Aba bahise batangira umwiherero, aho bitoreza kuri Stade ya Bugesera.

Mri 28 bahamagawe, uyu mwana wa nyakwigendera, Patrick Mafisango wanakiniye Amavubi. Uyu musore ushinguye, yitwa Tabu Tegra Crespo. Akinira ikipe ya Intare FC.

Tabu Crespo ni umwana wazamukiye mu Irerero rya Kiyovu Sports ritozwa n’umutoza witwa Déo wazamuye abana benshi bakiniye ku kibuga cyo ku Mumena.

Uretse uyu musore, na murumuna we ukina mu izamu, Ganza Tabu Arlick ari mu bana bakina mu izamu batanga icyizere. Mu minsi ishize yakiniraga Irerero rya PSG riherereye mu Karere ka Huye ariko amaze iminsi yitoreza mu bato ba Intare FC.

Izi ngimbi ziri kwitegura imikino ya Cecafa y’abatarengeje imyaka 20 izabera muri Tanzania mu kwezi gutaha guhera tariki ya Gatandatu. U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere na Sudan, Djibouti, Tanzania na Kenya.

Tabu Tegra Crespo [26] ari mu ngimbi zitegura Cecafa izabera muri Tanzania mu Ukwakira
Yakuriye mu Irerero rya Kiyovu Sports
Aherutse kujyana na APE-Rugunga muri Feassa yabereye muri Uganda

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *