Volleyball: FIVB igiye guhugurira abatoza i Kigali

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Intoki wa Volleyball ku Isi [FIVB], yemeje ko rigiye guhugura abatoza bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2024-25.

Nk’uko bisanzwe no mu yindi mikino itandukanye, abatoza ndetse n’abandi bakozi batandukanye, bahabwa amahugurwa abafasha kubongerera ubumenyi, no mu mukino wa Volleyball ni uko.

Muri uyu mwaka, biteganyijwe ko umwarimu muri FIVB [FIVB Instructor], ni we uzatanga aya mahugurwa azaba tariki ya 25-29 Nzeri [Level I  coaching course] na tariki ya 19-23 Nzeri [Level II coaching course].

Mu Ukwakira 2023, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], ryari ryahuguye abatoza 53 bo mu mashuri.

Mu mwaka ushize. FRVB yahuguye abatoza 53 batoza umukino wa Volleyball mu mashuri

UMUSEKE.RW