Abagore n’abakobwa bafite ubumuga mu Rwanda bavuga ko bari mu bagirwaho n’ingaruka zikomeye zituruka ku mihindagurikire y’ikirere, bagasaba ko inzego zibareberera zabafasha mu gukomeza kwitabwaho ngo biteze imbere.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego zitandukanye zireberera inyungu z’abantu bafite ubumuga byateguwe n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU), ku bufatanye na RECOR ndetse n’Umuryango CERULAR uharanira ko igihugu kigendera ku mategeko.
Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abafite ubumuga butandukanye bitabweho ndetse n’icyo inzego zibifite mu bubasha zakora, mu gutuma abafite Ubumuga badakomezwa kwibasirwa n’ihindagurika ry’ikirere.
Mushimiyimana Gaudence, usanzwe ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’ Muryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU) yavuze ko mu bushakashatsi bakoze, basanze mu Rwanda hari amategeko na politike bihahije birengera ufite ubumuga yaba ari umugabo cyangwa umugore.
Ati” Ibintu byose iyo bifite umurongo ngenderwaho biba ari intambwe ikomeye, tunaheraho tugashimira igihugu gishyiraho iyo mirongo migari, uherereye ku itegeko nshinga ritubwira ko nta munyarwanda ukwiriye guhezwa ushingiye ku kintu cyose n’ubumuga burimo.”
Yasobanuye ko baganiriye n’abakobwa n’abagore bafite Ubumuga ndetse n’inzego zifite aho zihuriye n’ihindagurika ry’ikirere.
Yavuze ko basanze ku ruhande rw’abagore bafite amakuru make ajyanye n’uburyo bigenda mu gihe cy’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere ku muntu ufite ubumuga.
Ati” Ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga mu muryango mugari aho batuye usanga haba gahunda zitandukanye zitanga amakuru ku mindagurikire y’ibihe … Aho hatangirwa amakuru usanga bigoye ko abafite ubumuga bw’ingingo bagerayo.”
Yasobanuye ko mu buryo bwa rusange, amategeko na politike bihari bisobanura uko umuntu ufite ubumuga aba agomba gufashwa ariko ko ikibazo ki kiri amakuru no gusobanukirwa.
- Advertisement -
Ati” Ni ubuvugizi dutangiye kandi tuzakomeza.”
Abafite ubumuga bagaragaza ko bari mu bagorwa n’imihindagurikire y’ikirere.
David Gacamakuba ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yavuze ko abantu bafite ubumuga bugufi bafite imbogamizi z’inyubako zigira ingazi, ndetse no kuba Umuryango utarabakira, hakiyongeraho abantu benshi bafite ubumuga batabashije kwiga.
Yagize Ati” Umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije iyo habaye ikiza nk’umuhanda ugacika we ntiyabasha gusimbuka cyangwa ngo ace ku giti kimwe kuko bisaba ahantu heza, niyo yaba atuye mu manegeke aragorwa”.
Yasabye ko leta yakomeza gukurikirana amategeko abarengera ndetse na sosiyete akabakira nk’abafite ubushobozi
Nikuze utuye mu Karere ka Bugesera akaba afite ubumuga bw’uruhu avuga ko imirimo akora y’ubuhinzi agorwa cyane n’uko abura amavuta yakoresha mu Kwita ku ruhu rwe.
Ati” Iyo ngiye kwa muganga nkavuga ngo ko numvise kuri radiyo bavuga ko amavuta ahari kandi yahujwe na mituweli bitazajya biturushya, ukumva umuganga akubwiye ko bitamureba.”
Yasabye ko bafashwa amavuta akabegerezwa kuko iyo izuba ryavuye ntacyo bakora nyuma yaa Saa Tatu za mu gitondo.
Hakizimana Nicodeme, Umuyobozi w’inama nkuru y’abafite ubumuga bw’uruhu yavuze ko umuntu ufite ubumuga ari mu bagirwaho n’ingaruka z’ako kanya zituruka ku mihandagurikire y’ikirere, by’umwihariko ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu.
Ati “Abantu bafite ubumuga bw’uruhu abenshi mu Rwanda ntibakora akazi ko mu biro, bakora imirimo isaba ko bajya ku kazi kuva mu gitondo kugera i kigoroba.”
Akomeza agira ati ” Iyo izuba ryabaye ryinshi, umuntu ufite ubumuga bw’uruhu wavuye mu rugo akajya ku kazi, agakora rya zuba ritwika uruhu rwe kandi bikaba bimusaba byibuze iminsi itatu, ine ari mu nzu atongera gusohoka kugira ngo rwa ruhu rwe rubashe kwiremarema.”
Yavuze ko ibi bitera ubukene ku bafite ubumuga bw’uruhu kuko badakora igihe kirekire, ndetse na Kanseri y’uruhu ikunda kubibasira ikanabica.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yemeye amavuta akoreshwa n’abantu bafite ubumuga bw’uruhu ko kandi ikigo cy’igihugi cyinjiza imiti kiyazana, gusa hakaba hari ikibazo cy’uko ku mavuriro mato bayazana ariko bakayafungirana.
Ati” Mbonereho gusaba ko aya mavuta yazajya ashyirwa aho babika Indi miti y’ibanze, ku buryo umuntu ufite ubumuga bw’uruhu aza kuyashaka akayabona igihe cyose”
Minisiteri y’Ibidukikije yagaragaje ko mu isesegura cyangwa ubushakashatsi bugiye kujya bukorwa hazajya habaho uburyo bwo kugera ku byiciro byose kugira ngo nihakenerwa kumenya bimwe mu bibazo biri mu cyiciro runaka, bamenye aho bahera.
Ubwo habaga inama rusange ya 14 y’Igihugu y’abafite Ubumuga muri Werurwe uyu mwaka hatangajwe ko hatewe intambwe ishimishije mu guhindura no Kwita k’ubuzima bw’abafite ubumuga.
Icyo gihe hagaragajwe ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, hasinywe amasezerano Mpuzamahanga arengera ababfite ubumuga, by’umwihariko uru rwego rwishimira intambwe rwagezeho yo kubona igitabo cy’ururimi rw’amarenga.
NCDP yatangaje ko hakoreshejwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 895 Frw mu mwaka 2023-2024.
UMUSEKE.RW