Abanyarwanda bayoboye umukino wa nyuma wa Cecafa U20

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga irushanwa ryahuzaga amakipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 aturuka mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba no Hagati [CECAFA], abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda ni bo bayoboye uwa nyuma wahuje Tanzania na Kenya.

Guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 20 Ukwakira 2024, mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, haberaga irushanwa ry’Abaterengeje imyaka 20 ryagombaga gutanga Ibihugu bibiri bikatisha itike y’Igikombe cya Afurika 2025.

Tanzania yari mu rugo, ni yo yegukanye igikombe itsinze Kenya ibitego 2-1 byatsinzwe na Valentino Kusengama na Sheikhan Khamis, mu gihe Kenya yatsindiwe na Hassan Kitsao. Aya makipe yombi yahise akatisha itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’Ingimbi mu mwaka utaha.

Abanyarwanda babiri, Rulisa Patience wari hagati mu kibuga na Ishimwe Didier wari ku ruhande, bari mu basifuzi bane bayoboye uyu mukino. Yari inshuro ya Kabiri yikurikiranya Rulisa ayobora umukino wa nyuma wa Cecafa y’Ingimbi nyuma yo kuwuyoborana na Ndayisaba Khamiss Saidi mu mwaka ushize.

Abasifuzi mpuzamahangana b’Abanyarwanda, bakomeje kugirirwa icyizere n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF. Muri abo, harimo Uwikunda Samuel uhembwa na CAF buri kwezi.

Rulisa Patience na Ishimwe Didier (ubanza ibumoso) bayoboye umukino wa nyuma wa Cecafa y’Abatarengeje imyaka 20
Igikombe cyasigaye muri Tanzania

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *