Abanyarwanda basabwe kudaha akato abakize Marburg

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwijeje ko ruzatsinda Marburg

Minisitiri w’ubuzima, Dr Nsaanzimana Sabin, yasabye Abanyarwanda kudaha akato abakize Virus ya Marburg mu gihe basubiye mu miryango yabo.

Dr Nsanzimana yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024, mu kiganiro n’Itangazamakuru cyagarukaga ku bimaze gukorwa mu guhangana na Virus ya Marburg.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye , WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

Dr Nsanzimana Sabin yagaragaje ko aho iki cyorezo kigana, bitanga ikizere ariko asaba abantu kutirara.

Yagize ati “ Nibyo turi kubona ibipimo byaho icyorezo cyerekeza,tumaze iminsi itandatu nta wanduye iyi virus  ndetse n’abitaba Imana , rero biratanga ikizere nubwo kitararangira , byatuma dukomeza imbaraga zose ahantu hose haba hari icyuho, haba hari umuntu umwe cyangwa uwahuye n’umurwayi tutaramenya ku buryo twabasha kumugeraho.”

Yakomeje agira ati “Ku bakize turakomeza kubakurikirana, gukira ni uko uba wapimwe inshuro ebyiri, mu bigaragara ni virus ikiri kwigwaho cyane. Turashaka gushimangira ko batagomba guhabwa akato akari ko kose.

Gusubira mu rugo abantu bagatangira kuvuga ngo uyu arwaye iki niki, turabirwanya cyane ahubwo tubafashe,tubegere mu kazi no mu ngo, mu miryango, abo tuzi kugira ngo tumenye yuko mu muryango nyarwanda dushyigikire kuko baciye mu bintu bitoroshye kuko baciye mu bintu bitoroshye. Twese tubabe hafi, dushyigikire n’imiryango yabuze ababo muri iki cyorezo , abanyarwanda dukomeze dushyire hamwe.

Umukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko  ashima aho u Rwanda rugeze ruhangana na Marburg.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yongeyeho  “ U Rwanda kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, rutanga ikizere mu guhangana na Virus ya Marburg.”

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kugeza ubu hagikorwa ubushakashatsi ku nkomoko yaho iyi Virus ya Marburg yaturutse gusa ko kugeza ubu mu bushakashatsi bumaze gukorwa, bugaragaza ko yavuye ku nyamaswa y’agacurama.

Minisante ivuga ko umuntu wa mbere wanduye iyi ndwara ari umugabo w’imyaka 27 gusa ubushakashatsi bukomeje.

kugeza ubu hamaze gupimwa abantu 4715. Abantu 60 banduye iyo ndwara, 15 imaze kubahitana, batatu baracyavurwa, 44 bamaze gukira, mu gihe 1070 bamaze kugikingirwa.

Dr Tedros wa OMS yashimye aho u Rwanda rugana mu gihangana na Marburg
Minisitiri w’ubuzima, yasabye aAbanyarwanda kudaha akato abahuye na Marburg
Ikiganiro n’Itangazamakuru cyagarutse ku ngamba zo guhangana na Marburg

UMUSEKE.RW