Abarwanyi ba AFC/M23 binjiye muri Walikale

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abarwanyi ba M23 (Photo Internet)

Imirwano ikomeye hagati ya FARDC/Wazalendo n’abarwanyi ba Alliance Fleuve Congo, ifatanya na M23 yasize inyeshyamba zifashe agace ka Kalembe.

Imirwano yatangiye ku Cyumweru mu gitondo ibera muri Teritwari za Masisi na Walikale, irangira inyeshyamba zirukanye Wazalendo/FARDC mu bice bitandukanye.

Amakuru avuga ko inyeshyamba za AFC/M23 zafashe uduce twa Kalembe – Kishali (Gishali) muri Teritwari ya Masisi ndetse n’ahitwa Kalembe – Kalonge – Nsuka muri Teritwari ya Walikale.

Umwe mu banyamakuru bakorera mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko uwamuhaye amakuru wo mu rwego rwa gisirikare, yamubwiye ko Wazalendo/FARDC batsinzwe kubera kubura ibikoresho.

Yavuze ko inyeshyamba zageze ahitwa Ihula, mu Km 8 uvuye ahutwa Kalonge muri Walikale.

Kugeza ubu Leta ya Congo ntikozwa ibiganiro mbona nkubone n’umutwe wa AFC/M23, ivuga ko igisubizo cy’intambara kizabonekera mu biganiro bya Luanda, bihuza Congo n’u Rwanda.

U Rwanda rwo rwakomeje kugaragaza ko Congo yaganira na AFC/M23 bagashaka umuti urambye w’intambara.

Urubuga lesvolcansnews rwo muri Congo Kinshasa, ruvuga ko muri iriya mirwano abana b’abahungu babiri bakomerekejwe n’amasasu yabasanze aho bari bihishe.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *