Agakunzwe na babiri karabateranya ! Umwarimu yihereranye ‘Fiancée’ w’abandi birangira nabi

Umwarimu wo mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru yasanganwe na ‘Fiancée w’abandi amenagurirwa ibikoresho byo mu nzu

Mu byumweru bibiri bishize nibwo mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru umwarimu yasanganwe na ‘Fiancée w’abandi mu nzu asanzwe acumbitsemo maze uwafashe irembo uriya mukobwa amenagura ibikoresho bya mwarimu.

Umwe mu baturage batuye muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko bahaye amakuru uwafashe irembo uriya mukobwa, ageze kwa mwarimu n’umujinya mwinshi arakomanga banga kumukingurira, niko kwinjira ku mbaraga cyakora mwarimu abonye ko uwo musore afite amahane akuramo ake karenge ariruka.

Uwo musore yasohoye umukobwa maze amena televiziyo yari mu nzu ya mwarimu.

Umuturage wabonye ibyabaye yabwiye UMUSEKE ati “Yaketse ko basambanye kuko byari mu masaha ya saa mbiri z’ijoro.”

Nyuma y’uko umusore amenaguye televiziyo ya mwarimu, akanacyura umukobwa yasabiye irembo, mwarimu yaje gutaha asanga ibikoresho bye byangiritse yihutira kujya gutanga ikirego mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Gusa haje kubaho inzira y’ubwiyunge bigizwemo uruhare n’umuryango w’umusore, ndetse n’umuryango w’umukobwa basaba imbabazi umwarimu ubusanzwe wigisha mu mashuri yisumbuye.

Ababyeyi bumvishije umwarimu ko ibyabaye na we yabigizemo uruhare, kuko yamaranye umwanya n’umukunzi w’abandi kugeza nijoro, niko kwemera arihwa ibyangijwe bifite agaciro ka Frw 300,000.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Raranzige Kamanyana Seraphine yabwiye UMUSEKE ko na we yabyumvise.

- Advertisement -

Yagize ati “Nari maze igihe ntari mu kazi cyakora ngarutse nanjye numvise ko hari uwatwaye ‘Fiancée’ w’abandi ariko nta byinshi mbiziho.”

Kugeza ubu umwarimu ari mu kazi naho umukobwa we ari mu nzira zo kubana nuriya musore wabaye nk’umurwanira na mwarimu.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru