Amashuri yashinzwe mu buryo butemewe agiye gushyirwaho ingufuri

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Minisitiri w'uburezi, Nsengimana Joseph

Hashize igihe gito hagaragajwe ikibazo cy’amashuri by’umwihariko ayigenga mu mashuri y’inshuke n’abanza, ashingwa mu buryo bw’akajagari agakora nta byangombwa bitangwa na NESA, ibintu byagaragaye nk’ibishobora kuzakoma mu nkokora ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Kuri iki kibazo cy’amashuri akora mu buryo butemewe cyavuzweho cyane no mu Karere ka Musanze, aho byagaragaye ko hari utubari, butike amazu yagenewe guturwamo n’ahandi byahinduwe amashuri, ibishobora gushyira ubuzima bw’abahiga mu kaga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwafashe icyemezo cyo kugenzura imikorere y’ibyo bigo ibikorera ahatemewe nta n’ibyangombwa bifite bishyirwaho ingufuri.

Ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri yigenga nabo bagaragaje impungenge zikomeye ku myigire y’abana babo, kuko bagaragaje ko badasobanukiwe neza ibigo bifite ibyangombwa byemewe n’ibitemewe.

Aba babyeyi basabye inzego bireba kubafasha gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo bamenye neza ibigo bajyanaho abana babo.

Minisitiri w’uburezi, Nsengimana Joseph, kuri iki kibazo yagaragaje ko cyamaze kubonerwa umuti, aho ngo bafashe umwanzuro w’uko hagiye gukorwa urutonde rw’ibigo byemerewe gukora ruvuye muri NESA, bakarwohereza mu Turere, nyuma ngo ibigo bitazagaragara kuri urwo rutonde bakorane n’ubuyobozi bifungwe.

Yagize ati” Ikibazo cy’ibigo by’amashuri bikora nta byangombwa, hari ibiganiro twagiranye na MINALOC kuko byari bitangiye kurenga urugero, byabanzaga guca mu Karere bagasaba ‘Sukuveri’ hanyuma NESA ikaza kureba, twasanze bidakora neza, rero guhera ubu hagiye gukorwa urutonde rw’amashuri yemerewe gukora turushyikirize uturere rumanikwe ahagaragara.”

Akomeza agira inama anasaba ababyeyi kujya bashishoza mbere yo kujyana abana babo ku mashuri, aho ngo bazajya babanza kureba ku rutonde rwasohotse ku Karere, bakabona kwandikisha abana babo anabateguza ko bazabisuzuma hakiri kare abari ku bigo bitemewe bakahabakura.

Yagize ati” Aha turasaba ababyeyi ko niba bashaka ko abana babo biga ahemewe bajye bajya ku Karere barebe amashuri yemerewe gukora, ibi turabibabwira kugira ngo bitegure mu gihe runaka bazatangire kwitegura gukura abana babo ku bigo bitemerewe gukora.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati” Babanze barebe kuri rwa rutonde barebe niba ishuri bashaka koherezaho umwana ryemerewe gukora kuko guhera icyo gihe tuvuze tuzatanga ishuri ryose rikora ritari kuri lisite ridafite ibyangombwa byemewe na NESA tuzakorana n’Uturere bayafunge yose, ibyo bizagabanya ibibazo turimo guhura nabyo ibyo gushinga amashuri mu kajagari ndakeka ko ubu iki kibazo twakiboneye umuti.”

Kugeza ubu ikibazo cy’amashuri yigenga ashingwa mu buryo bugaragara nk’akajagari, cyagaragaye hirya no hino mu gihugu, ndetse no mu Karere ka Musanze cyaragaragaye cyane, aho muri aka Karere konyine hamaze kubarurwa ibigo by’amashuri yigenga bikora nta byangombwa birenga 42.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze

Igitekerezo 1
  • Ntibirengagize imvano yabyo ko ari ireme ry’uburezi n’ubucucike mumashuri asanzwe. Amashuri yigenga menshi ashyigikirwe, anozwe, kuko ari kimwe mubisubizo by’ibi bibazo biri mu burezi. Amashuri afite ibipimo bigereranije (minimum standards) yihanganirwe, akomeze yiyubake kuko tuvugishije ukuri ni uko amashuri ahari adahagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *