Bishop Harerimana n’umugore we barekuwe by’agateganyo batanze ingwate

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Bishop Harerimana Jean Bosco,umushumba  w’Itorero Zeraphat Holy Church, n’umugore we,  bagakurikiranwa bari hanze ariko babanje gutanga ingwate.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024 aho rwategetse ko abaregwa bafungurwa by’agateganyo  batanze ingwate y’umutungo w’inzu ya miliyoni 60 Frw.

Ubushinjacyaha mu rubanza rwabereye mu muhezo bwari bwasabye ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bari basabye kurekurwa bagakurikiranwa badafunzwe.

Bireguye bavuga  badashobora gutoroka ubutabera kandi bafite imyirondoro izwi. Batanze ingwate y’inzu yabo ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

Bishop Harerimana n’umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barafunzwe bazira “ituro riremereye”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -