Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yatanze icyizere ko hari ibiri gukorwa muri gahunda yo kurinda abahanzi inzara nk’uko bamaze iminsi bayitaka.
Yabyanditse ku rubuga rwa X, asubiza uwitwa ‘No Brainer’ wari wanditse avuga ko inzara izica abahanzi.
Uyu wiyita “No Brainer” yagize ati ” Mfite impungenge ko abahanzi n’abakora sinema usibye kuba bakora ibihangano bigakundwa bo nta kintu babona cy’ako kanya cy’inyungu kuko na YouTube ubu yahindutse isibaniro ry’uruvangitirane kandi abenshi niho bakura umugati.”
Yakomoje agira ati” Muri Manifesto nshyashya harimo ko ubuhanzi bugomba kubyara inyugu ariko nkibaza. Ese hari usibye kubyandika ? , ababifite mu Nshingano bakoze [ Igenamigambi n’uburyo byakorwa] ku buryo byakorwa ?”
Uyu yakomeje avuga ko ubu, abahanzi mu Rwanda muri 2024 bakennye kuko nta buryo bwo gucuruza ibihangano byabo buhari.
Minisitri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yahise amusubiza ko akantu katari keza avuze ari akajyanye n’inzara, ko ariko ibindi bitekerezo babirimo.
Yanditse ati” Twatangiye gukora [ ingamba z’ubuhanzi], kubaka inyungu z’ubuhanzi zirambye bisaba ingamba.”
Yongeraho ati”Ku bijyanye n’umuco: Twatangiye gutegura ‘gahunda’ y’amarushanwa y’imbyino gakondo muri za Kaminuza tuzamure impano mu kubyina kinyarwanda.”
Dr Utumatwishima yavuze ko kandi bari gufatanya n’umujyi wa Kigali hamwe na Rwanda Arts Initiative ngo babone ikigo cy’Umuco n’Ubuhanzi, ‘Clutural and arts Center~Urw’Intore.’
- Advertisement -
Ikindi n’uko bemeranyije ko gahunda zose bateganya muri Minisiteri n’abafatanyabikorwa babo bateganya bazajya baha abahanzi akazi.
Dr. Utumatwishima yashimangiye ko irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi ryashyiriweho kuzamura impano naryo rikomeje imihigo yo gushaka abafite impano (talent detection) no kuzikuza (talent mentorship).
Abamenyekanisha ibikorwa by’abahanzi bo mu turere nabo abashyiriweho icyiswe “Arts Connekt” mu marushanwa ya Minisiteri yongerera urubyiruko igishoro.
Yagaragaje ko mu nama ya ACCESS2024 izaba mu Ugushyingo abakora umuziki bazabonana n’abamamaza ibikorwa by’abahanzi ku rwego mpuzamahanga.
Dr Utumatwishima yavuze kandi ko ibirori bitegurwa na Minisiteri ayobora n’abafatanyabikorwa bayo, bazajya baha akazi abahanzi.
Ati ” Mu by’ukuri , gahunda yo guteza imbere Abahanzi tuyirimo kandi neza.”
Abahanzi kandi bakunze kugaragaza ko bagorwa no kwigondera ibikorwaremezo bya Leta kugira ngo babashe gukoreramo ibitaramo byagutse bibyara agatubutse, ni mu gihe hari n’abavuga ko ibihangano byabo bikoreshwa muri gahunda za Leta ariko ntibahabwe n’urupfumuye.
UMUSEKE.RW