FERWAFA yahaye imipira yo gukina amakipe y’Abagore

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, amakipe y’Abagore azakina shampiyona y’icyiciro cya Kabiri muri uyu mwaka 2024-25, yahawe imipira yo gukina yo kuyafasha gukaza imyitozo.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo habaye inama itegura shampiyona y’Abagore y’icyiciro cya Kabiri . Ni inama yayobowe na Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, yitabirwa n’abagize iyi Komisiyo ayoboye, abayobozi b’amakipe azakina iyi shampiyona ndetse na Komiseri Ushinzwe Amarushanwa muri iri shyirahamwe, Turatsinze Amani uzwi nka Ntsinzi.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, hemejwe ko iyi shampiyona izatangira tariki ya 2 Ugushyingo 2024. Amakipe 34 ni yo yemerewe kuzakina iyi shampiyona ariko akazakina mu cyiswe “League” esheshatu mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Uretse inama kandi, Ferwafa yahaye imipira yo gukina buri kipe yiyandikishije nk’izakina shampiyona y’uyu mwaka. Ibi byakozwe mu rwego rwo kuzunganira kurushaho kugira imyiteguro myiza mbere y’itangira rya shampiyona.

Iyi shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yitezweho kuzamura no kugaragaza impano z’abakinnyi bato b’abakobwa bari hirya no hino mu Gihugu, kandi izabafashe kumenyera guhanganira mu marushanwa.

Uko shampiyona izakinwa.

Muri buri league, hazazamukamo amakipe abiri ya mbere. Bisobanuye ko muri league esheshatu, hazavamo amakipe 12. Aya makipe azahita akorana inama na Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa muri Ferwafa, maze higwe niba azatombora nanone uko azahura cyangwa niba yazahura bitewe n’aho buri kipe yakirira.

Ubu buryo iyi shampiyona izakinwamo, buzatuma abakinnyi babona imikino myinshi, bityo bizabafashe kugira imikino myinshi mu maguru no gutinyuka.

Abakurikiranira hafi ruhago y’Abagore mu Rwanda, bahamya ko uko iminsi ishira ari ko igenda itera imbere ugereranyije no mu myaka yashize. Abavuga ibi, babishingira kuri byinshi birimo n’ihangana risigaye riri muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

- Advertisement -
Inama itegura shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri, yabaye kuri uyu wa Gatatu
Amakipe yahawe imipira yo gukina

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *