Gaza: Ibitero bya Israel byahitanye abantu ku kigo cy’ishuri

Inzego z’ubuzima muri Palestine zatangaje ko ibitero by’Ingabo za Israel ku kigo cy’ishuri byahitanye abantu 17 rwagati muri Gaza.

Ni ibitero byagabwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2023 mu kigo cya Nuseirat gisigaye gukoreshwa nk’inkambi y’impunzi .

Igisirikare cya Israel, IDF, cyahakanye kurasa kuri abo baturage kivuga ko ‘Cyarashe ku birindiro bya Hamas biri muri icyo kigo cya Nuseirat.’

Israel ishinja Hamas gukoresha abaturage nk’ingabo bihishaho, bashyira ibirindiro mu nkambi z’abaturage.

Umwaka urashize ingabo za Israel zitangije ibitero muri Gaza byiswe ‘Guhora no Gutanga isomo’, nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bari bateye Israel bakica abaturage abandi bakicwa.

Ni intambara imaze kugwamo abaturage barenga ibihumbi mirongo ine mu gihe hafi y’abari batuye muri Gaza bavuye mu byabo.

Mu bihe bitandukanye Israel yagiye yica abari abayobozi b’umutwe wa Hamas iherereye kuri Ismail Haniyeh wayoboraga uyu mutwe wiciwe i Tehran muri Iran.

Mu minsi yashize kandi Yahya Sinwar wayoboraga aba barwanyi nawe yishwe n’ingabo za Israel muri Gaza, uyu Israel ikaba yari yarahigiye kuzamwivugana kuko yafatwaga nk’umucurabwenge w’ibitero byo mu Kwakira 2023.

Ubu intambara yimukiye no muri Libani, aho Ingabo za Israel zatangije ibitero ku barwanyi ba Hezbollah ndetse byaje no kugwamo na Hassan Nasrallah wayoboraga uwo mutwe na Hashem Safieddine byavugwaga ko agiye kuwuyobora akaba aherutse kwicwa.

- Advertisement -

 

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW