Gisagara: Minisitiri Irere yasabye abaturage gushishikarira gutera ibiti

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragarije abaturage ko bakwiriye gutera ibiti mu rwego rwo guteganyiriza ahazaza no kurinda ibidukikije.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, ubwo yari mu muganda ngarukakwezi yifatanyijemo n’abaturage bo mu Karere ka Gisagara by’umwihariko mu Murenge wa Muganza.

Ni umuganda yifatanyijemo n’abaturage, abayobozi bo mu karere ka Gisagara n’Abadepite batatu mu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho bateye ibiti bivangwa n’imyaka 10, 000 kuri Hegitari 100.

Abaturage bo mu Murenge wa Muganza babwiye UMUSEKE ko gutera ibiti ari ukwiteganyiriza no kurinda ibidukikije.

Nkuringoma Canisius yagize ati ” Gutera ibiti ni ukugira ngo turwanye isuri, tubone umwuka mwiza ndetse ikirenzeho n’ibikura umuntu azajya abona agafaranga yakuye mu mbaho”.

Yiyemeje gukurikiza inama yahawe zo kubungabunga ibiti.

Yagize ati “Ibi biti tuzabifata neza kuko ni ibyacu, ikiza ni uko banaduhaye Imbuto z’ibiti biribwa [ Ingemwe z’amatunda]”.

Nduwamungu Selaphine utuye mu Kagari ka Muganza yavuze ko gutera ibiti ari byiza kuko batuye mu gice kiijya kibasirwa n’isuri.

Ati” Nk’ibiti by’amatunda baduhaye bizaduha Imbuto zo kujya duha abana.”

- Advertisement -

Yongeraho ati ” Nimugaruka hano, ibiti muzabibona kuko buri muturage igiti cyatewe mu murima we, afite inshingano zo kucyitaho.”

Muhigirwa Benjamin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango DUHAMIC-ADRI , utegamiye kuri Leta, udaharanira inyungu ukanita no ku Iterambere ry’icyaro, yavuze ko impamvu yo gutera ibiti ari ukugira ngo barwanye ibiza kuko iyo bije bisiga ingaruka zirimo n’ubukene.

Yasobanuye ko uyu mwaka bafite umushinga wo gutera ibiti 53,000 mu Mirenge itatu mu Karere ka Gisagara no guha abaturage imbabura na rondereza 7000, ukongeraho amatungo magufi.

Ati “Ibyo bose bigamije gutuma umuntu atera imbere, ndetse nta na kimwe kimubera inzitizi mu Iterambere rye.”

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, akaba n’Imboni y’Akarere ka Gisagara muri Guverinoma yavuze ko gutera ibiti ari ingenzi cyane kuko ari uguteganyiriza ahazaza mu kwihaza mu bicanwa.

Ati “Akazi twakoze mu muganda w’uyu munsi, kuri twe bo mu burezi tukumva cyane kuko niba duteganya kuzakomeza kugaburira abana ku ishuri, dukeneye kubungabunga ibiti.”

Yongeraho ati ” Ndabasabye rero, uyu munsi uwateye igiti akomeze anakiteho, akirebe ejo anatere ikindi, ejo n’ejo bindi akomeze.”

Minisitiri Irere yasabye abaturage ko kandi bakwiriye gukomeza kujyana abana ku ishuri.

Ati ” Nitutabigenza gutyo ntabwo tuzatera imbere, ntituzageza igihugu cyacu aho twifuza kugera.”

Leta y’u Rwanda ifite Intego y’uko muri uyu mwaka hagiye guterwa ibiti miliyoni 65 hagamijwe gukomeza kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Inzego z’umutekano zafatanyije n’abaturage gutera ibiti

Abaturage biyemeje kubungabunga ibidukikije

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW i Gisagara

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *