Imikino y’Amavubi yaciye urubanza rwa “Derby”

Kubera imikino y’Ikipe y’Igihugu, Amavubi yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu bya bo, CHAN 2024, imikino y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona yose, yagizwe ibirarane.

Hari hashize iminsi hari impaka zitandukanye zagarukaga ku mukino wa Rayon Sports na APR FC, wagombaga kuzakinwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.

Gusa uyu mukino ntiwavugwagaho rumwe, cyane ko ikipe y’Ingabo yari iherutse gusaba Urwego ruyobora rukanategura shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League], ko yabanza gukina indi mikino y’ibirarane irimo uwa Gasogi United na Rutsiro FC.

Ibi byazamuye impaka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, cyane ko umukino wose uhuza aya makipe abiri afatwa nka makuru kurusha andi muri shampiyona y’u Rwanda, ubanzirizwa n’impaka za hato na hato.

Nyuma y’izo mpaka zose, byarangiye Rwanda Premier League yemeje ko imikino yose y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, izaba ibirarane kubera imikino y’Amavubi yo gushaka itike ya CHAN 2024 ariko izakinwa mu mwaka utaha. Iyi mikino yagombaga kuzaba tariki ya 19 Ukwakira 2024.

Amavubi azaba ari kwitegura ujya gukina na Djibouti umukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu gushaka itike ya CHAN 2024 ariko izakinwa mu mwaka utaha. Ibi birahita bisobanura neza ko umukino wagombaga kuzahuza aya makipe y’amakeba mu Rwanda, utakibaye kuri iyo tariki.

Ikipe izasezerera indi hagati y’u Rwanda na Djibouti, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Kenya na Sudan y’Epfo. Iri rushanwa rizabera mu bihugu bitatu birimo Uganda, Kenya na Tanzania.

Imikino ibanza y’ijonjora rya mbere yo gushaka itike yo kujya muri CHAN, iteganyijwe kuzakinwa mu matariki ya 25-27 Ukwakira 2024, mu gihe iyo kwishyura izakinwa mu matariki ya 1-3 Ugushyingo 2024.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC, ntukibaye tariki ya 19 Ukwakira 2024
Amavubi yabaye impamvu yo kugira imikino ibirarane

UMUSEKE.RW

- Advertisement -