Itorero  ‘Zeraphat Holy Church’ rya Pasiteri Harerimana ryambuwe ubuzima gatozi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ rya Pasiteri Harerimana ryambuwe ubuzima Gatozi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB, rwambuye ubuzima gatozi, itorero Zeraphat Holy Church riri mu Karere ka Rubavu,  rya Pasiteri HARERIMANA Jean Bosco uherutse gutabwa muri yombi akekwaho kurya umuyoboke we ituro rya miliyoni 10Frw .

RGB ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’Ubugenzuzi bwakozwe n’uru rwego,bwagaragaje ko iri torero ritubahiriza ibiteganywa n’itegeko.

RGB ivuga ko zimwe mu mpamvu zashingiweho mu kwambura icyangombwa cy’ubuzima gatozi iri torero harimo “kubangamira amahoro n’umutekano  bya Rubanda ,ituze n’ubuzima byabo,umuco mbonezabupfura,imyitwarire  myiza, hamwe n’ubwigenge n’uburenganzira shingiro  by’abandi.”

RGB mu itangazo ryayo ivuga ko imenyesheje umushumba Mukuru w’Iiri torero,Pasiteri Harerimana Jean Bosco ukiri mu butabera, ko itesheje agaciro icyangombwa  cy’ubuzima gatozi   cy’Itorero Zeraphat Holy Church  No 51/RGB/RBO/2016 cyo kuwa  28/03/2016.

Itorero  ryamenyeshejwe ko rigomba guhita rihagarika ibikorwa byose

Uru rwego rwatangaje ko mu rwego rwo gucunga umutungo w’itorero ryambuwe ubuzima gatozi, risabwa  gutanga urutonde rwuzuye rw’imutungo y’itorero harimo ubutaka,inyubako,ibikoresho,umutungo w’amafaranga ndetse n’indi mitungo yose iri mu izina ry’iri torero mu gihe kitarenze iminsi 15, uhereye igihe bakiriye ibaruwa.

RGB kandi yambuye ubuzima gatozi indi miryango ishingiye ku myemerere 13 irimo n’itorero Umuriro wa Penteko mu Rwanda,  indi ine ihagarikwa by’agateganyo.

Ni nyuma yo gutahurwaho ibibazo  birimo kutubahiriza amategeko ,ibibazo  mu miyoborere ,amakimbirane  hagati y’abayobozi  bayo,kubangamira amahoro n’Ituze  by’abaturage n’ibindi.

Hari iyagaritswe by’agateganyo
miryango 14 ishingiye ku myemerere yambuwe ubuzima gatozi

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barafunzwe bazira “ituro riremereye”

- Advertisement -

UMUSEKE.RW