Kicukiro: Abanyamadini basabwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwongeye gusaba abanyamadini umusanzu mu kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa, by’umwihariko urubyiruko rukinjizwa muri ubu bukanguramba.

Ibi byagarutsweho ku wa 20 Ukwakira 2024 ubwo ku Itorero rya ADEPR Gashyekero habaga ikiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa ku nsanganyamatsiko igira iti ” Indangagaciro na kirazira, isoko y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Ni ikiganiro cyabimburiwe n’ubutumwa bunyuze mu ndirimbo z’amakorali atandukanye. Cyateguwe n’Itorero rya ADEPR ku bufatanye n’Umurenge wa Gikondo.

Ibarura rya Gatanu rigaragaza ko Kiliziya Gatolika ifite abayoboke bangana na 40%, ADEPR ifite 21%, abaporotestanti 15%, abadiventisiti ni 12 % mu gihe Abayisilamu ari 2%. Mu idini gakondo ni munsi ya 1% mu gihe abatagira idini ari 390.000.

Uwera Marie Ange wo mu Murenge wa Gikondo avuga ko kugeza ubu gahunda y’ubumwe n’ubudaherwanwa mu Rwanda imaze gutuma amadini atera intambwe ishingiye ku guhindura imyumvire.

Ati ” Ubu abadahuje amadini barashyingirana, ibintu bitashobokaga mu myaka yo hambere. Mu nsengero nta kwishishanya twese turi Abanyarwanda nta matiku y’amoko, ibidutanya byose twarabirenze.”

Anastase Hagenimana, Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gashyekero, yibukije Abakristo kwitabira gahunda za Leta uko bikwiye, ndetse bakanirinda inyigisho zibayobya kuko biri mu bidindiza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yabasabye kwirinda ikintu cyose cyakongera kubasubiza inyuma no kurushaho kwigisha abakiri bato amateka nyayo u Rwanda rwanyuzemo.

Ati ” Insengero zikaba urubuga ruhuriramo Abanyarwanda bose, ku buryo inyigisho zitangirwamo zihindura abantu abanyakuri kuko Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ni zo mbaraga zacu twese.”

- Advertisement -

Muhikirwa Aaron, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Kicukiro yabwiye UMUSEKE ko buri munyarwanda agomba kugira uruhare rutaziguye mu gusigasira ibyagezweho, gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora gutanya Abanyarwanda.

Yavuze ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi mwikorezi izindi ngamba zose zubakiyeho, bityo bakaba basabwa kwimakaza isano Abanyarwanda bafitanye.

Bwana Muhikirwa yavuze ko mu Karere Ka Kicukiro nk’ahandi mu gihugu, igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda kiri ku kigero gishimishije, gusa asaba abanyamadini nk’abumvwa na benshi gukomeza uwo mujyo.

Ati “Igihe cyose bahuye n’abakristo icyo bashyira imbere ni ukubashishikariza buri gihe cyose kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa ukaba umwanya mwiza wo kuganira ku ndangagaciro n’umuco w’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo.”

Ku wa 01 Ukwakira 2024, mu gihugu hose hatangijwe Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, kwatangirijwe mu Murenge wa Gahanga.

Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2023 bwerekana ko Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda bugeze kuri 94,7%, ariko hakiri birantega bituma Ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho 100%.

Abakristo basabwe guharanira ubumwe

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW