Mugisha Gilbert yasezeranye n’umu-Diaspora – AMAFOTO

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mugisha Gilbert, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Mpinganzima utuye mu gihugu cya Canada.

Tariki ya 30 Nzeri 2024, ni bwo uyu mukinnyi yambitse impeta umukunzi we amusaba ko yazamubera mama w’abana be, maze undi abyemera atazuyaje.

Nyuma y’imyaka itatu bari mu rukundo batifuje gushyira hanze, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, ni bwo Mugisha na Mpinganzima biyemeje kubihamiriza imbere y’amategeko.

Uyu muhango wo gusezerana mu Murenge, wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Inshuti za hafi z’aba bombi ndetse n’ababyeyi ba bo, bari bitabiriye ibi birori.

Amakuru avuga ko aba bombi batangiye gukundana ubwo Gilbert yari akiri umukinnyi wa Rayon Sports bigera aho umukunzi we yimukira muri Canada ari na ho asigaye atuye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe bazakorera ubukwe ariko abari hafi ya bo, bavuga ko atari cyera kuko bushobora kuba mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha.

Mugisha Gilbert yamanitse ukuboko yemerera Mpinganzima ko azamubera papa w’abana
Mpinganzima ati nanjye mbyemereye imbere y’amategeko
Bombi bari banyuzwe
Gilbert yari aherutse kumwambika impeta ya fiancaille

UMUSEKE.RW