Umugabo yapfiriye mu rugo rw’uwo bavuga ko ari “indaya yabigize umwuga”

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
RIB yageze aho ibi byabereye itangira iperereza

Musanze: Umugore usanzwe uzwiho gukora uburaya, arakekwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo uzwi ku izina rya Kayuki basangiraga inzoga.

Ibi byabaye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Buramira AKagari ka Kabaya mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze.

Uyu nyakwigendera yasanzwe mu mbuga y’uyu mugore witwa Nyirabagenzi Petronile bikekwa ko ari uyu mugore wamwishe.

Ni amakuru yamenyekanye biturutse ku baturanyi n’abanyuze ku rugo rw’uyu mugore bavugaga ko asanzwe ari indaya yabigize umwuga.

Impamvu akekwa ngo ni uko bahoze basangira nawe mu kabari k’uwitwa Noheli.

Nyuma yo gusangira baje gusohoka bombi, ntibongera kugaruka, ahubwo ngo bongeye kumva inkuru ko yapfuye.

Uyu mugabo ngo yari asanzwe akora akazi ko kumena no gucukura amabuye, ngo ubwo yazaga bivugwa ko yari yahembwe aca mu kabari gusoma agacupa.

Nyuma uwo ukora uburaya yamusanzemo basangira inzoga yari ari kunywa itarashiramo ,barasohokana birangira atagarutse.

Mutangana Patrick wasangiraga nawe yagize ati ” Ejo saa kumi nimwe nyakwigendera yansanze imbere y’Akagari ka Kabaya avuye mu Mudugudu wo ku Rwara ansaba ko tureba aho urwagwa ruryoshye ruri ngo angurire icupa, murangira kwa Noheli, tuhageze agura amacupa abiri tutaramara irya kabiri tubona peteronira aje, tuyimaze aramusohora aramujyana muheruka ubwo”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Nongeye kumva ko yaguye hano kuri iyi ndaya, niwe ubifitemo uruhare kuko twasangiriraga mu kabare. Birakekwa ko hari undi mugabo bahahuriyeyo, bikaba intambara yavuyemo ruriya rupfu kuko uriya mugore ntiyamwiyicira wenyine, turi mu gihugu kigendera ku mategeko, turasaba ko bamuhanisha ibikwiriye n’abandi bibabere intangarugero.”

Nyirarugendo Jacqueline nawe ati “Uyu mugore byanze bikunze azi iby’urupfu rw’uyu nyakwigendera kuko banamusanze iwe, hari n’amaraso ari ku rugo rw’inzu ye. Asanzwe ari indaya isenya ingo z’abandi, asanzwe yinjiza abagabo benshi ku buryo dukeka ko uyu bishe yahahuriye n’undi mugabo bakarwana bikarangira bamwishe. uyu mugore bamudukize ntazagaruke aha niwe uduteza ibibazo.”

Umunyamabanga nshingwabokorwa w’Umurenge wa Kimonyi Kabera Canisius, yemeza iby’aya makuru avuga ko hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane intandaro y’ubu bwicanyi.

Yagize ati “Uyu mugabo koko umurambo we twawusanze imbere y’urugo rw’umuturage yapfuye ariko kugeza ubu RIB iracyakora iperereza natwe dukomeje gufatanya dushaka amakuru kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu.”

Uyu mugore uvugwaho uburaya ngo yari asanzwe ateza umutekano mucye mu gace abamo. Aho ngo yasenye ingo nyinshi nyuma yo gusenya urwe nawe ngo yigeze afata amazi y’amarike ayamena ku mugabo we arashya arakongoka umubiri wose.

Icyo gihe yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu agisoje aza gutura muri uyu Mudugudu wa Buramira.

Abaturage bakimara kubona ibyabaye bitabaje ubuyobozi nabo bahamagara inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB barahagera kugira ngo hatangire iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *