Ndagijimana Enock yongeye gutorerwa kuyobora Etincelles

Ndagijimana Enock waherukaga kwegura muri Etincelles FC, yongeye kugirirwa icyizere, atorerwa kuyobora iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere  ka Rubavu.

Ni amatora yabereye mu Nteko rusange yahuje Abanyamuryango ba Etincelles yateranye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2024, ibera mu Karere ka Rubavu.

Abanyamuryango b’iyi kipe, bahisemo kongera kugirira icyizere Ndagijimana Enock wari warekuye izi nshingano muri Werurwe uyu mwaka kubera ibibazo by’ingutu iyi kipe yari ifite bijyanye n’amikoro.

Muri aya matora Singirankabo Rwezambuga Omar uzwi ku izina rya Député yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere mu gihe Umwali Belinda ufite ibikorwa by’ubucuruzi bw’amahoteri, ari we VisiPerezida wa Kabiri.

Enock yaherukaga kwegura ku buyobozi bwa Etincelles FC tariki 14 Werurwe 2024, nyuma yo kumenyesha abanyamuryango ko yeguye kubera kubura umwanya uhagije wo gukurikirana ikipe. Yari yatorewe kuyobora Etincelles FC tariki 12 Gashyantare 2022 asimbuye Hitayezu Dirigeant nawe wari weguye ku wa 24 Gicurasi 2021.

Hatowe kandi Komisiyo Ngenzuzi igizwe na Bazimaziki Damien nka Perezida wa yo, Kayange Joseph na Bigenimana Emmanuel wagizwe umwanditsi w’iyi komisiyo. Hatowe na Komisiyo nkemurampaka igizwe na Mabete Dieudonné nk’umuyobozi wa yo, Mbonabucya Protegène nka Visi Perezida na Muvunyi wagizwe umwanditsi wa yo

Iyi Komite Nyobozi ifite umukoro wo gushaka ubushobozi bufasha ikipe kuva mu bibazo by’amikoro imaze iminsi ifite, byatumye abakinnyi bagera  aho guhagarika imyitozo kubera imishahara ya bo bishyuza.

Abanyamuryango ba Etincelles FC bongeye kugirira icyizere Ndagijimana Enock
Turatsinze Amani Ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa, ni we wayoboye aya matora nyuma yo kuba yarigeze kuyobora Etincelles FC
Ndagijimana Enock yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Etincelles FC

UMUSEKE.RW