Nyamasheke: Kubura inyongeramusaruro ku bahinzi bigiye kuba amateka

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Kubura inyongeramusaruro ku bahinzi bo muri Nyamasheke bigiye kuba amateka

Abakora ubuhinzi mu karere ka Nyamasheke, barishimira ko bagiye kwegerezwa ikigo kizabaha inyongeramusaruro.

Ni ikigo kitwa Farm Service Center kigiye gutangira kubakwa mu Karere ka Nyamasheke, kizuzura mu mezi atatu ari imbere nkuko byatangajwe.

Kizubakwa ku bufatanye  bw’umushinga Hinga wunguke, uterwa inkunga na USAID, ufatanyije n’abafatanyabikorwa  batandukanye,kikazashorwamo  hafi Miliyoni 300.

MUSABYIMANA Theophile atuye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo.

Yavuze ko  kutabonera inyongeramusaruro ku gihe n’ubumenyi bucye afite mu buhinzi bikoma mu nkokora iterambere rye.

Ati”Nkora ubuhinzi, ubumenyi bucye mfite mu buhinzi  n’inyongera musaruro itangereraho igihe iri kure  bitinze, bikoma mu nkokora mu kwihaza mu biribwa n’iterambere”.

Nyiraneza Bertha,akorera ubuhinzi mu Murenge wa Nyabitekeri, nawe ati “Duhinga dukoreheje inyongeramusaruro kandi  hari ubwo itugeraho itinze, umusaruro wacu ukaba mucye,  nti dutere imbere nk’uko tubyifuza cyangwa ngo twihaze mu biribwa”.

Umukozi w’Umushing Hinga Wunguke uterwa inkunga na USAID, Nyabyenda Jean Paul, ahagarariye ibiro byawo  mu turere twa Nyamasheke na Nyamagabe,yasobanuye imikorere y’iki kigo n’icyo kizamarira abaturage.

Ati”ikigo Farm Service  Center  kizakemura ikibazo cy’uko abahinzi baburaga inyongeramusaruro. Bazajya bayibonera hafi , kizaba gifite abakozi bajya hasi mu mirenge guhugura n’abaturage bakora ubuhinzi n’ubworozi”

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko kizaba gifite abakozi bazajya begera abahinzi mu mirenge, bakagiherwamo n’amahugurway’ubuhinzi n’ubworozi.

Ikindi ni uko iki kigo kizajya gikorana n’ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi bikora ubushakashatsi.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE