Nyamasheke: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu ishyamba

Mu mudugudu wa Gasihe,  Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, umurambo w’umugabo w’imyaka 54 wasanzwe mu ishyamba.

Ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo amakuru yamenyekanye y’urupfu rwa Niyonteze Innocent w’imyaka 58 y’amavuko asanzwe mu ishyamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kajongo,yahamirije UMUSEKE ko ayo makuru ari impamo ko icyateye urupfu  kitaramenyekana, asaba abaturage kugira amakenga.

At”Amakuru niyo ariko icyateye urupfu ntiturakimenya, abaturage barasabwa kwirinda kugenda bwije kandi bakanywa mu rugero mu gihe baba banyonye ibisindisha.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe  kuri Hospital Kibogora gukorerwa isuzuma.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE