Nyanza: Umurambo w’umusore wasanzwe mu kiyaga

Umurambo w’umusore witwa Ruragirwa Christophe wasanzwe mu kiyaga cya Base kiri mu karere ka Nyanza, iperereza rikaba rikomeje.

Icyo kiyaga kiri mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Kiruli mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Nyakwigendera akomoka mu kagari ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza aho yakuwe mu mazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo, Kayigi Ange yabwiye UMUSEKE ko inzego z’ubugenzacyaha ziri gukora iperereza ngo hamenyekane niba yaguyemo cyangwa bamutuyemo kuko ntihazwi uburyo yaguyemo.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza