Pastor Baloguu yasabye Abakirisitu gukora aho kwizerera mu bitangaza

Abakirisitu bagiriwe inama yo gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwizerera mu bitangaza , kuko ibitangaza ari ugukorana imbaraga, Imana ikazabishyiramo umugisha.

Ni inama yatanzwe n’Umushumba w’itorero The Citizens Church Kigali Worship Center, Pastor Peter Beloguu.

Pastor Baloguu avuga ko abantu bakwiye gukora n’imbaraga zabo zose kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo ahubwo bagasaba Imana kubishyiramo umugisha.

Itorero The Citizens Church Kigali Worship Center Uyu mwigisha Jambo ry’Imana ayobora rifite inama y’iminsi ibiri igamije kugarura abantu kuri Yesu Kristo banabyaza impano zabo umusaruro.

Pastor Baloguu yagiriye inama buri wese ko gukora ari byo bikwiye kuranga umuntu, kuko n’Imana isaba abantu bakora.

Ati “Ibyanditswe biratubwira ngo iyo udakora nturya, Imana ntisimbuza akazi ibitangaza, ibitangaza si akazi, ibitangaza ahubwo ni ugukorana imbaraga zose ariko mu gihe wabona nta musaruro biguha ugasaba Imana kugufasha.”

Yasabye abakristo gukora, ntibiringire ibitangaza kuko bitazabagaburira.

Ati ” Niba wizera ibitangaza ntacyo wakoze ibyo ntibizakugaburira, niba wizerera mu bitangaza ibyo ntibizakwishyurira inzu ukeneye gukora kugira ngo ubeho.”

Pastor Baloguu ahamya ko inyigisho zitangwa n’Itorero The Citizens Church Kigali Worship Center ziri mu mujyo mwiza kuko zifasha abantu guhindura imyumvire.

- Advertisement -

Ati “Binyuze mu nyigisho dutanga dufite izigendanye no kwikura mu bukene kandi twigisha umuntu kwirobera ifi aho kuyimurobera.”

Itorero The Citizens Church Kigali Worship Center, riherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, rikaba rifite amashami ku Isi yose ariko icyicaro gikuru cyaryo kiba muri Nigeria.

Pastor Balogou avuga ibi mu gihe na Leta y’u Rwanda ivuga ko itazigera yihanganira abantu bafite inyigisho zigamije kuyobya abantu no kubacucura utwabo.

UMUSEKE.RW