Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yahawe igihembo nk’Umunyafurika w’Umwaka (African of the Year) wa 2024, ashimirwa kugaragaza umuhate mu guharanira impinduka ziganisha ku guteza imbere Afurika.
Iki gihembo cyahawe Perezida Kagame ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 ni kimwe mu bigenerwa abayobozi mu bya politiki no mu bucuruzi mu rwego rwo kubashimira kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa bizana impinduka nziza ku mugabane wa Afurika.
Ibyo bihembo bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards – AABLA’ bitegurwa ku bufatanye na CNBC Africa hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ambasaderi Emmanuel Hategeka, uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Efpo, ni we wakiriye iki gihembo mu izina rya Perezida Kagame.
Abinyujije ku rubuga rwa X, yanditse ati “Perezida Kagame yatuye iki gihembo abagabo, abagore n’urubyiruko benshi cyane, bakora ubutaruhuka mu kubuka Afurika ikomeye kandi iteye imbere.”
Yavuze kandi ko Perezida Kagame yashimiye abategura ibi bihembo, ati “Mureke dukomeze kuyoborana intego, guteza imbere guhanga ibishya, ndetse no kubera icyitegererezo abayobozi ba Afurika bazadukurikira. Dufatanyije, twakubaka Afurika itari kwihuta gusa, ahubwo Afurika ishobora kugena ahazaza hayo ndetse no kugena icyerekezo cy’Isi muri rusange.”
Abateguye ibi bihembo bavuze ko Perezida Kagame bamushimira kuba akunze kugaragariza abandi ko umugabane wa Afurika wifitemo byinshi wakenera mu iterambere ryawo.
UMUSEKE.RW