Rayon Sports yihimuye kuri Bugesera

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye ku Banya-Sénégal, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa Gatandatu.

Ni shampiyona yakomezaga nyuma y’ibyumweru bitatu ihagaze kubera imikino y’Ikipe y’Igihugu, Amavubi yarimo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 ariko kizakinwa mu mwaka utaha.

Umwe mu mikino yari ihanzwe amaso, ni uwahuje Rayon Sports na Bugesera FC kuri Kigali Péle Stadium. Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa.

Abakunzi ba Gikundiro nk’ibisanzwe ni bo bari benshi muri Stade baje gushyigikira ikipe bihebeye ariko umubare wa bo ntiwavuga ko wari munini ukurikije abayikunda mu rw’Imisozi 1000.

Abacyeramurimo b’i Bugesera batangiye bahererekanya neza, ariko abakina mu bwugarizi bwa Gikundiro, bari beza.

Uko iminota yicuma, ni ko Gikundiro yagendaga igaruka mu mukino ndetse ku munota wa 18 yabonye igitego cyatsinzwe na myugariro ukomoka muri Sénégal, Yousou Diagne kuri koruneri yatewe na Muhire Kevin.

Gusa abatoza ba Bugesera FC ndetse n’abakinnyi ba yo, ntibishimiye ibyemezo by’abasifuzi kuko bo bavugaga ko yabonetse habanje kubaho kurarira.

Iyi kipe itozwa na Haringingo Francis ntiyacitse kuko nyuma yo gutsindwa igitego, Bizimana Yannick na Niyomukiza Faustin bahererekanyije neza barema uburyo bw’igitego ariko Khadime N’diaye yabaye mwiza uyu munsi.

- Advertisement -

Gikundiro yakomeje gucunga igitego cya yo kugeza iminota 45 y’igice cya Mbere cy’umukino, kirangiye.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo (Robertinho), yahise akora impinduka akuramo Iraguha Hadji na Rukundo Abdul-Rahman, basimbuwe na Ishimwe Fiston na Adama Bagayoko.

Abanya-Bugesera FC bo bahise binjiza Ssentongo Farouk na Gilbert Tuyihimbaze basimbuye Nyarugabo Moïse na Pacifique.

Gikundiro yari yahiriwe n’uyu mukino yongeye kubona izamu ku munota wa 63 ubwo Umunya-Sénégal ukina mu busatizi yongeye gusetsa inshundura ku mupira watanzwe na Muhire Kevin nawe wari uwuhawe na Bagayoko.

Iyi kipe yo mu Nzove yahise ikora izindi mpinduka, ikuramo Aziz Bassane wahise asimburwa na Junior Elenga Kanga.

Abanya-Bugesera bakomeje gusunika ngo barebe ko bakwishyura ibi bitego ndetse bakomeza guhererekanya neza ariko kubona izamu bikomeza kuba ingume.

Iminota 90 yarangiye Gikundiro yegukanye amanota atatu imbumbe, uba umukino wa Gatatu wikurikiranya ibona intsinzi.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Rayon Sports XI: Khadime N’diaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Kanamugire Roger, Rukundo Abdul-Rahman, Aziz Bassane, Iraguha Hadji, Muhire Kevin na Fall Ngagne.

Bugesera FC XI: Arakaza MarcArthur, Mucyo Didier Junior, Iracyadukunda Eric, Hirwa Jean de Dieu, Ciza Jean Paul, Kaneza Augustin, Niyomukiza Faustin, Dukundane Pacifique, Bizimana Yannick, Gakwaya Léonard na Nyarugabo Moïse.

Uko indi mikino yagenze:

Etincelles FC 2-3 Amagaju FC

Muhazi United 1-0 Rutsiro FC

Musanze FC 1-1 Mukura VS

APR FC vs Gasogi United (umukino wasubitswe ugeze ku munota wa 15 kubera imvura nyinshi.

Ibyishimo by’igitego
Abanya-Sénégal bahesheje intsinzi Rayon Sports
Akanyamuneza kari kenshi ku maso ya bo
Ngagne yatsindiye Gikundiro igitego cya Kabiri
Abafana bo ntibajya bayitenguha
Rwarutabura ni uku byari bimeze

UMUSEKE.RW