RD Congo yagaragaje ko iri gutakariza  ikizere  ibiganiro bya Luanda

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa DR Congo, Thérèse Kayikwamba, yatangaje ko kubera imirwano yubuye muri teritwari ya Walikale y’Intara ya Kivu ya Ruguru abona inzira y’ibiganiro bigamije amahoro ya Luanda iri mu kaga.

Thérèse Kayikwamba avuga ko yagiye mu Bwongereza kuvugana n’iki gihugu kizaba kiyoboye akanama k’umutekano ka ONU guhera mu kwezi gutaha, kugira ngo ngo bagisabe “kugira icyo bakora” ku kibazo cya DR Congo mu gihe kizaba gifite ijambo ryisumbuyeho ku bibera ku isi.

Kayikwamba, uyobora intumwa za DR Congo zijya mu biganiro by’i Luanda muri Angola aho bahurira n’intumwa z’u Rwanda, avuga ko imirwano yabaye mu minsi micye ishize muri Walikale ari “ikintu gituma bigorana kwizera igisubizo kirambye” cyava mu biganiro bya Luanda.

Ku  munsi w’ejo ku wa gatatu hari hateganyijwe inama y’inzobere z’ibihugu byombi  ziba zigizwe n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare  ngo bige ku byakorwa mu kugera ku mahoro arambye muri Congo.

Iyo nama izakurikirwa n’iy’abashinzwe ububanyi n’amahanga iteganyijwe hagati mu kwezi gutaha, mbere y’uko amasezerano y’amahoro yakumvikanwaho agashyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi agatangira kubahirizwa.

Leta ya Congo ishinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, u Rwanda na rwo rurabihakana.

Umutwe wa M23 ushinja ingabo za DR Congo ko ari zo zibatera aho bagenzura, bikaba ngombwa ko bitabara, bakabakurikirana. M23 ihakana umugambi wo kwigarurira ibice bikize ku mabuye y’agaciro.

U Rwanda na rwo ruhakana ko haba hari ingabo zarwo zifasha umutwe wa M23, kandi ko nta ruhare rufite mu mutekano mucye muri DR Congo.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -