RDC: Imirwano hagati ya M23 na FARDC ikomeje guca ibintu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Imirwano hagati ya M23 na FARDC ikomeje guca ibintu

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa leta yakomeje ku wa gatandatu no ku cyumweru mu gice cy’amajyaruguru ya teritwari ya Walikale .

Sosiyete Sivile muri Walikale ivuga ko imirwano yo ku cyumweru muri ‘Groupements’ za Kisimba na Ikobo yatumye “abantu benshi” bahunga berekeza mu mujyi wa Pinga, aho “M23 isa n’aho irimo kwerekeza”.

Pinga ni umujyi wo muri teritwari ya Walikale uri muri kilometero zisaga 150 mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye i Goma.

Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe muri iki cyumweru inzobere z’impande za DR Congo n’u Rwanda zigizwe ahanini n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare.

Biteganyijwe ko zizahura zikiga ku “umushinga w’ibyakorwa” w’uko bashyira mu bikorwa ingingo ebyiri z’ingenzi zageza ku mahoro Angola yahaye impande zombi ari zo gusenya umutwe wa FDLR, u Rwanda na rwo rusabwa guhagarika ibikorwa by’ingabo .

U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo ruhakana. Narwo rushinja igisirikare cya leta gukorana n’umutwe wa FDLR.

Mu mirwano yabaye ejo ku cyumweru, Radio RFI ivuga ko ingabo za leta n’abo mu mutwe wa Wazalendo bateye M23 mu gace kitwa Minjenje ko muri ‘groupement’ ya Kisimba, bagamije kuhisubiza ngo bahambure M23.

Ibinyamakuru muri RD Congo bivuga ko M23 ubu igenzura uduce twa Walikale turimo Katobo, Luola, Mbukuru na Mukohwa kandi ko yaba igeze mu birometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Pinga , imwe muri ‘centre’ z’ingenzi muri Walikale ifite ikibuga cy’indege gito cyo mu bwoko bwa ‘Aerodrome’.

Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo  yadutse bushya mu mpera y’umwaka wa 2021 ,yatumye abantu barenga igice cya miliyoni bava mu byabo mu gihe kigera ku mwaka gishize, abasivile batazwi neza umubare barishwe, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DR Congo bwarahungabanye.

- Advertisement -

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW