Ruhango: Abanyeshuri baramiye ibendera ry’Igihugu bahembwe

Abanyeshuri icyenda biga mu Ishuri ribanza rya Cyobe, mu Murenge wa Mbuye bahembewe igikorwa cy’indashyikirwa bagaragaje cyo kuramira ibendera ry’Igihugu ubwo inkubi y’umuyaga yashakaga kurigusha.

Bagaragaje ubwo butwari Taliki 02 Ukwakira 2024, ubwo hagwaga imvura ivanzemo umuyaga mwinshi, umwe muri abo bana asohoka yihuse abonye ko ibendera rigiye kwitura hasi.

Uwo munyeahuri yafashe icyuma ririho atabaza bagenzi be umunani bafatanya muri icyo gikorwa ibendera ntiryitura hasi.

Gisubizo Ernest wafashe iya mbere, avuga ko yumvishe abanyeshuri bakomera ko ibendera rigiye gutwarwa n’umuyaga asohoka mu mvura arariramira.

Ati “Bagenzi banjye 8 baraje turafatanya ariko babonye imvura ibaye nyinshi barayihunga nsigara jyenyine.”

Avuga ko Umurezi umwe ariwe wamutabaye basigasira ibendera bararyururutsa ntiryatwarwa n’umuyaga.

Gisubizo avuga ko bigishijwe ko ahari ibendera ry’Igihugu haba hari ubwigenge, kandi ko iyi ibendera riguye hasi igihugu kiba gitaye icyizere.

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Cyobe, Mugirwanake Aaron avuga ko mu isomo ry’uburere mboneragihugu bahabwa harimo gukunda Igihugu no kurinda ibirango by’Igihugu birimo n’ibendera.

Ati “Ndashimira aba bana kuko bagaragaje igikorwa cy’indashyikirwa nifuza ko byabera n’abandi urugero rwiza.”

- Advertisement -

ACP Teddy Ruyenzi, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yavuze ko aba banyeshuri bakoze igikorwa cy’ubutwari batitaye ko bashoboraga kuhasiga ubuzima.

Ati “Baranyagiwe bakubiswe n’umuyaga ntibabyitaho bakomeza gufata ibendera ry’Igihugu ngo ntirigwe, tubashimire twese.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko ibyo aba bana bakoze bifite aho bihuriye n’ibyo bagiye bahabwa n’abarezi muri rusange.

Ati “Harimo n’icyizere, urukundo rw’igihugu ubutwari ubumwe n’ubudaheranwa bigenda bizamuka mu Banyarwanda.”

Iyo mvura yashenye ibyumba by’amashuri bibiri n’ibiro by’Umudugudu wa Cyobe. Gusa ubuyobozi bwatangiye kubisana.

Gisubizo Ernest wafashe iya mbere asigasira ibendera ry’Igihugu
Meya Habarurema na ACP Ruyenzi bahemba Gisubizo
Meya avuga ko ibyo aba bana bakoze bifite aho bihuriye n’ibyo bagiye bigishwa n’abarezi
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Cyobe Mugirwanake Aaron
ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko aba bana bakoze igikorwa cy’ubutwari
Abanyeshuri 9 bahembewe gusigasira ikirango cy’igihugu
Abarenga 700 nibo biga mu Ishuri ribanza rya Cyobe
Bamwe mu barezi n’abayobozi b’Akarere mu gikorwa cyo guhemba abanyeshuri 9

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.