Nsengiyumva Pierre abaturage bashinja urugomo rukabije, yafashwe n’irondo ahagana saa ine zijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Ukwakira 2024.
Kubwimana Damascène umwe muri abo baturage avuga ko bamenye amakuru ko Gitifu w’Umurenge akimara kumenya ko uyu musore yongeye kuzengereza abaturage abibwiwe n’Umunyamakuru yahaye amabwiriza abanyerondo yo kumufata.
Ati “Abanyerondo bamutaye muri yombi saa ine zijoro bagiye kumushyikiriza Inzego z’Umutekano.”
Umukuru w’Umudugudu wa Ryakabunga, Bamporiki avuga ko bamufatiye iwabo bamutunguye, ngo yahise yinjira mu cyumba yambara impuzankano y’ishuri kandi atariherukamo.
Ati “Ni amayeri n’ubucakura akoresha ashaka kugaragariza Polisi na RIB ko ari Umwana.”
Bamporiki avuga ko ahora abeshya inzego ko yavutse muri 2005, kandi mu nyandiko z’irangamimerere zerekana ko yavutse mu mwaka wa 2004.
Ati “Nubwo yaba yaravutse 2005 nkuko abivuga, agejeje imyaka y’ubukure agombwa kuryozwa ibyo amaze kwangiza.”
Mudugudu avuga ko bakimufata, yakebutse ababwira ko bamurekura agataha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE ko yamenye ko afite iyo myitwarire yo guhohotera abaturage, akavuga ko ibyo kubarandurira imyaka ari icyaha akekwaho ko atafatiwe mu cyuho.
- Advertisement -
Ati “Muri ibyo bihe byose yagiye ajyanwa muri Transit Center ntabwo yafunzwe mu buryo busanzwe nkuko abaturage babivuga.”
Uyu musore abaturage bamushimja icyaha cyo kubakubita, kubakomeretsa no kubarandurira imyaka.
Gitifu avuga ko bamuhaye Polisi kugira ngo ajyanwe mu Kigo bafungiramo abantu by’igihe gitoya(Transit Center).
Gusa abaturage bavuga ko kugeza mu gitondo Nsengiyumva Pierre yari akiri ku Biro by’Akagari ka Nyabibugu.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.