Rusizi: Babangamiwe no kurema isoko banyagirwa

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Mu Karere ka Rusii babangamiwe no kurema isoko banyagirwa ndetse bicwa n'izuba

Abaturage barema isoko ryo mui santeri y’ubucuruzi ya  Bambiro mu kagari ka Kabagina,Umurenge wa Nyakarenzo, mu karere ka Rusizi , babangamiwe no kutagira isoko risakaye bityo imvura n’izuba bikaba bibangamira imikorere yabo.

Abaganirije UMUSEKE,bavuze ko rimaze imyaka myinshi riremera hanze, bityo bagasaba ko ubuyobozi bwabitaho bakajya babona aho bikinga imvura n’izuba.

Niyonkesha Anita ni umuturage ucururiza muri iri soko,yabwiye UMUSEKE ko baricururizamo barangaguzwa bikanga ko imvura yaribasangamo.

Ati”Iri soko akenshi turicururizamo ibiribwa dusarura mu murima, iyo imvura iguye tubura aho twugama. Turifuza ko ubuyobozi bwadufasha, bukaritwubakira, imvura n’izuba byajya bidusangamo tugakomeza ubucuruzi”.

Nsengumuremyi Evariste Ni umusaza w’imyaka 52 yavutse asanga iri soko rihari. Yifuza ko leta yaribubakira bakajya bacuruza batekanye.

Ati”Ricururizwamo ibiribwa n’uduconsho . Riremwa n’abantu baturutse hirya no hino mu karere ,biratubangamira kuba ritubatse, turifuza ko Leta yaba idufashije ikaritwubakira  mu buryo bw’ihangari”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred,yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakizi,yizeza aba baturage ko bashonje bahishiwe muri gahunda y’imyaka itanu naryo rizubakwa kimwe n’andi yose.

Ati”Turabizi ko ikibazo gihari, turacyashakisha ingingo y’imari ko amafaranga yaboneka, tukabubakira irijyanye n’igihe. Bashonje bahishiwe kimwe n’andi twarishyize muri gahunda y’Akarere y’imyaka itanu”.

Iri soko rya Bambiro rirema iminsi ibiri mu cyumweru kuwa mbere no kuwakane,ricururizwamo ibiribwa bivanwa mu mirima y’abaturage.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI

Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *